Mu muhango wo gutaha ishuri ryigisha umuco abana bakiri bato ryiswe “Gasore Serge Foundation” riherereye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera, mu Ntara y’Uburasirazuba, umunyamabanga nshingwabikorwa w’inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco, Dr James Vuningoma yashimangiye ko burya gutoza umuco nyarwanda abakiri bato ari ukubaka ubunyarwanda n’ubunyangamugayo bwuzuye.
}

}


Gasore Serge Foundation ni ikigo kimaze imyaka itanu gishinzwe gifite ibyiciro bitandukanye birimo amashuri y’incuke n’abanza, atoza abana bato gukurana umuco nyarwanda, gahunda yahariwe gutoza abato yatangijwe hagamijwe kubaka ‘‘Ndi Umunyarwanda” ishingiye ku ndangagaciro z’umuco wo hambere mu Banyarwanda b’iki gihe n’ab’ikinyejana kizaza.

Amasomo yigisha imirimo irimo gukora imitako gakondo no kuboha afasha amatsinda y’urubyiruko kwiga imbyino gakondo, kwiga ururimi rw’Ikinyarwanda n’urw’Icyongereza, gukoresha mudasobwa n’ibindi byinshi niyo atangirwa muri iki kigo, Umuhango wo gutaha iri shuri wabaye ku Cyumweru witabiriwe n’Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye, abafatanyabikorwa bakomotse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi.


Igikorwa cyo gutaha iri shuri hamuritswe ibikorwa ndangamuco birikorerwamo birimo kwigisha abana bato imbyino gakondo za kinyarwanda nko guhamiriza, gusirimba, kuvuza umuduri inanga n’ibindi bikoresho gakondo, kuvuga amazina y’inka, gukina imikino gakondo irimo uwo kubuguza (igisoro), kwenga, kwinikiza no gutereka amata ku ruhimbi ; kuboha imisambi n’ibirago, inkoko, inkangara, uduseke n’ibindi bikoresho by’imitako gakondo ya kinyarwanda.

Dr Vuningoma James yashimiye iri shuri ryatekereje ku gusigasira umuco Nyarwanda rihereye mu bakiri bato, ”Yagize ati “Ibikorwa bya Gasore Serge Foundation ni isomo rikomeye ry’uko Abanyarwanda dukwiye gusigasira umuco wacu tuwutoza abana bato kuko ari bo Rwanda rw’ejo. Kwigisha umwana muto umuco gakondo ni ryo pfundo ryo kubaka ‘Ndi Umunyarwanda mu buryo burambye kandi bwizewe’.”
Iri shuri kandi Gasore Serge Foundation ryahawe ibitabo by’imfashanyigisho birimo Indangagaciro z’Umuco w’u Rwanda : Igitabo Nyobozi”, “Amabwiriza ya Minisitiri agenga Imyandikire y’Ikinyarwanda, Ikibonezamvugo cy’Ikinyarwanda n’ibindi.

Dr Vuningoma yongeyeho ko izi mfashanyigisho zizafasha mu kurushaho kwigisha indangagaciro z’umuco w’u Rwanda mu bato ngo bazazikurane ku buryo buzafasha kubaka umuryango nyarwanda wifuzwa.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)