Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, taliki ya 02 Gicurasi 2019 mu mujyi wa Kigali muri Serena Hotel, habaye umuhango w’ihererekanya bubasha mu rugaga rw’abagenagaciro mu Rwanda.

Ni umuhango wari witabiriwe na Minisitiri w’ibidukikije, Dr. Vincent Biruta, wasabye abagize urugaga rw’abagenagaciro b’imitungo utimukanwa mu Rwanda kutita kubashaka kubakerereza.

Umuyobozi w’uru rugaga ucyuye igihe, Egide GATSIROMBO, yashimye ibyagezweho mugihe uru rugaga rumaze ndetse ahamyako hari n’ibitaragezweho, anagaragaza n’imbogamizi bagiye bahura nazo bitewe no kutunga ubumwe.

Egide GATSIROMBO yagize ati”urugaga rugeze kure ugereranyije n’uko rwatangiye, ariko na n’ubu ntiturabasha guhuza imikorere y’abagenagaciro, ku buryo hagaragara mo ubunyamwuga nyabwo, turacyafite ibibazo by’amikoro bituma tutabasha kugera kuri ubwo bunyamwuga, dufite ikibazo cy’imyumvire y’abo dukorana n’abo dukorera itarazamuka. Hari ikibazo kivutse vuba cy’ubumwe hagati y’abanyamuryango bwasubiye inyuma, turifuza ko komite nshya ikora ibishoboka ubu bumwe bukagaruka”

David DUSHIMIMANA umuyobozi mushya w’uru rugaga rw’abagenagaciro yahamije ko nawe ko abizi ko ibibazo bihari, asaba abo bagiye gufatanya gushyirahamwe kugirango bazabashe gukemura ibibazo basanze muri uru rugaga.

Yagize ati ”Turabizi ko ibi bibazo bihari, turasaba ubufatanye kugirango inshingano duhawe zigende neza. Turashaka gushyira imbaraga mu kugarura ubumwe mu mwuga w’abagenagaciro, tuzaharanira ko abagize uru rugaga biga ubumenyi bushya buzatuma bakora neza umwuga wabo bakiteza imbere banateza imbere igihugu”

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Biruta Vincent wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye komite icyuye igihe akazi keza yakoze, aho mu myaka umunani ishize uru rugaga rugiyeho ngo hari ibyo gushimirwa rwakoze.

Yagize ati “Ababasimbuye na bo bafite aho bahera kugira ngo bakomereze aho mwari mugeze nka Minisiteri y’Ibidukikije n’izindi nzego za Leta dukorana tuzi neza ko hari byinshi tugomba gukora kugira ngo urugaga turuhe imbaraga rugere ku nshingano turwitezeho.”

Yunzemo ati “Icyo tubitezeho rero ni ubunyamwuga mu bijyanye no kugena agaciro k’imitungo itimukanwa. Ubundi abantu batorerwa iyi myanya kugira ngo bahe serivisi abagize urugaga iyo bemeye inshingano nk’izi zitoroshye bivuze kwitanga.”

Uru rugaga ruvugako rumaze kugira abagenagaciro bagera ku 170.

Ihererekanya bubasha ryari risa niryatinzeho kubera ubwumvikane buke bwabayemo, umuyobozi mushya yari amaze amezi abiri yaratorowe uyu mwanya ariko atarakora ihererekanyabubasha kubera ko mu matora yabaye uwo bari bahanganye witwa Rwihonda Fred atari yemeye ko yatsinzwe amatora

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)