Umuziki Nyarwanda n’ubwo umaze kwiyubaka biracyagoranye kubona umuhanzi Nyarwanda atumirwa kujya kuririmba mu bitaramo bikomeye hanze y’Urwanda dore ko n’abajyayo abenshi baba batumiwe na Diaspora Nyarwanda.

Umuhanzikazi ubimazemo iminsi unamaze kubaka izina Butera Knowless yatangaje ko ar’ibintu bitoroshye gutumirwa mu bitaramo byo hanze ariko iyo ugize amahirwe ugatumirwa bibyara amavuta kuko ahenshi indirimbo Nyarwanda zimaze kuhagera.

Knowless Butera uheruka muri Amani Festival muri DR Congo avuga ko yatunguwe no gusanga indirimbo ze zizwi ku buryo yaririmbanaga n’aba Congoman ibintu byamuhaye icyizere ko bagiye babona ibitaramo bikomeye hanze bakwitwara neza.

Ku bijyanye no kuba Abahanzi cyangwa abategura ibitaramo bo mu Rwanda bagana hanze y’imipaka y’Urwanda bagategurayo ibitaramo Butera yemeza ko byakunda ariko byasaba imbaraga nyinshi zirimo n’ibigo by’ubucuruzi bikomeye kuko bisaba amikoro atari macye ibintu umuhanzi atapfa kwishoboza.

Knowless yemeza ko indirimbo hanze zizwi nkaho muri 2015 bigize gukora ibitaramo byazengurutse mu Burundi aho ama stade yakubitaga akuzura ibintu byabahaye icyizere cy’urwego rwiza muzika Nyarwanda imaze kugeraho.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)