Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hasojwe icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi byahujwe no kwibuka abari abanyapolitiki bazize iyo Jenoside. Uyu muhango ukaba wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero mu karere ka Kicukiro.

Perezida wa Sena, Bernard Makuza wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko ubuyobozi bubi ari bwo bwatumye habaho Jenoside yakorewe abatutsi, gusa yongera kuvuga ko igihagarikwa hari byinshi byagombaga gukorwa.

Yagize ati "Turazirikana ko Jenoside ikimara guhagarikwa yadusigiye ibibazo by’ingutu kandi byose byarihutirwaga, leta yafashe umurongo mu kubanza kugarurira Abanyarwanda icyizere, ishyiraho icyerekezo gishingiye ku miyoborere myiza ishingiye ku masomo twakuye mu mateka yacu."

Mukabunani Christine, umuvugizi w’ihuriro ry’imitwe ya politiki mu Rwanda mu ijambo rye, yavuze ko uyu ari umunsi abanyarwanda bibuka abanyapolitiki bazize ubutwari baharanira imiyoborere myiza nta vangura, gusa ashimangira ko bitaboroheye kubera ubutegetsi bwari bufite imbaraga.

Yakomeje avuga ko abagize ihuriro ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, bafashe umurongo wo kurwanya urwango no kwigisha abakiri bato kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye uyu muhango cyagarukaga ku ruhare rwa politiki mbi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’urwa politiki nziza mu kubaka igihugu.

Yatanze ingero z’uburemere bw’ibyaha bya bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside ubu bageze mu zabukuru, abishingiraho avuga ko imbabazi baherutse gusabirwa na Kiliziya Gatolika mu Rwanda zikwiye kwitonderwa.

Dr Bizimana yagize ati “Aba bantu ngiye ntangaho ingero, nahoze ndeba nsanga abato barengeje imyaka 75, abandi ba Kabuga bari hejuru y’imyaka 80. Iyo hari abantu rero bamwe na bamwe bavuga bati aba basaza nimubarekure barakuze, kandi ari bo baroze u Rwanda muri ubu buryo, nkeka ko ari ukwirengagiza ukuri.”

Bamwe mu banyapolitiki bibukwa bashyinguye mu Rwibutso rwa Rebero harimo Kavaruganda Joseph, Ndasingwa Landouald, Niyoyita Aloys, Rwayitare Augustin, Kameya André, Rutaremara Jean de la Croix, Kabageni Vénantie, Kayiranga Charles, Nzamurambaho Fréderic, Ngango Félicien, Mushimiyimana J. Baptiste, Gafaranga, Gatabazi Felecien na Rucogoza Faustin. Muri uru rwibutso kandi hanashyinguye indi mibiri y’Abatutsi irenga ibihumbi 14.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)