Nyuma yuko hasohowe urutonde rusange rw’abahanzi bazahatana muri Salax Awards ya 7 bigateza impaka ndetse bamwe bagahita bikura muri ibi bihembo, kuri ubu hatangajwe urutonde rwanyuma rw’abazahatanira ibi bihembo muri uyu mwaka bashyizwe mu byiciro icyenda.

Ku ikubitiro ku rutonde rusange rwasohotse rw’abazahatanira Salax Awards, buri cyiciro cyari cyashyizwemo abahanzi 10.

Nyuma y’amatora ya korewe kuri internet no ku butumwa bugufi bwa telephone hakiyongeraho n’amajwi y’abanyamakuru b’imyidagafuro byabaye hagati ya tariki 04 kugeza kuya 09 Gashyantare 2019, buri cyiciro hatowemo batanu ba mbere ari nabo bazavamo uwegukana igihembo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Gashyantare nibwo hatangajwe aba bahanzi batanu basigaye bahatana muri buri cyiciro.

Yvan Buravan niwe uyoboye abandi uri mu byiciro byinshi (bitatu), agakuriirwa na Bruce Melody, King James, Marina na Alyn Sano barimo guhatana mu byiciro bibiri.

Abahanzi bose bashoboye kuza kuri uru rutonde bahise bahabwa ibihumbi ijana kuri buri umwe naho uzegukana Award akazajya ahabwa miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda. Biteganyijwe ko ibirori byo gutanga ibi bihembo bizaba kuwa 29 Werurwe 2019.


Buravan niwe uyoboye abandi uri guhatana mu byiciro byinshi.
REBA UKO ABAHANZI BAGIYE GUHATANA MU BYICIRO :

Umuhanzi witwaye neza mu bagabo :
Bruce Melody
Israel Mbonyi
King James
Buravan
Riderman

Umuhanzi witwaye neza mu bari n’abategarugori :
Young Grace
Marina
Queen Cha
Alyn Sano
Asinah

Umuhanzi witwaye neza muri R&B :
Bruce Melody
Social Mula
Buravan
King James
Yverry

Umuhanzi witwaye neza muri Afrobeat :
Mico The Best
Uncle Austin
Davis D
Mc Tino
Danny Vumbi

Umuhanzi witwaye neza mu ndirimbo zihimbaza Imana :
Israel Mbonyi
Serge Iyamuremye
Aime Uwimana
Patient Bizimana
Gentil Bigizi

Umuhanzi witwaye neza mu njyana gakondo :
Jules Sentore
Clarisse Karasira
Deo Munyakazi
Mani Martin
Sophia Nzayisenga

Umuhanzi witwaye neza muri Hip Hop :
Riderman
Khalifan
Bull Dogg
Jay C
Amag The Black

Umuhanzi witwaye neza mu bakizamuka :
Sintex
Marina
Andy Bumuntu
Alyn Sano
Buravan

Itsinda ryitwaye neza :
Trezzor
Active
Yemba Voice
The Same
Just Family


Iki gikorwa cyari cyitabiriwe n’abahanzi batandukanye.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)