Byumvuhore Jean Baptiste n’umuhanzi Nyarwanda wubatse amateka kubera ubuhanga bukubiye mu bihangano bye yakuriye mu kigo cyita kubafite ubumuga cya HVP GATAGARA kur’ubu atuye ku mugabane w’Ubulayi mu Gihugu cy’Ububiligi.

Byumvuhore uyu arazwi mu ndirimbo Fagitire, Gatagara, Abapariloma, Bibananiza iki ? n’izindi zanyuze imitima ya benshi biganjemo abakuze banyuzwe n’umurya w’uyu mugabo ufite ubumuga bw’ingingo kuko agendera mu kagare ibitamubuza gucuranga gitari dore ko ar’umuhanga mu kuyica umurya.

Tariki 11 Ukwakira 2019 hazaba huzuye imyaka 100 padiri Fraipont Ndagijimana washinze ikigo cya HVP Gatagara abonye izuba nubwo yataburutse afite imyaka 63.

Uyu mupadiri wakomokaga mu Bubiligi yageze mu Rwanda mu 1957, nyuma y’imyaka itatu atangiza ikigo cyahinduye ubuzima bwa benshi mu bafite ubumuga giherereye mu karere ka Nyanza.

Iki kigo cyarerewemo abantu benshi bafite ubumuga, bagarurirwa icyizere bariga bavamo abantu b’ingirakamaro mu gihugu.

Kuri bo padiri Fraipont Ndagijimana bamufata nk’intwari y’ikirenga kubera ibyo yabakoreye.Muri uyu mwaka bazaba bizihiza yubile y’imyaka 100 yari kuzaba yujuje iyo aba akiriho.


Mavenge Sudi azaba yabucyereye

Mu rwego rwo kwizihiza Yubile y’imyaka 100 ya Fraipont Ndagijimana hateguwe ibitaramo byo gukusanya inkunga yo gufasha iki kigo gikomeje umulimo w’urukundo no kurerera Urwanda.

Igitaramo kimwe kizabera muri Camp Kigali tariki 30 Kanama 2019, ikindi kibera muri Stade ya Muhanga bukeye bwaho.

Mavenge Sudi, Orchestre Impala nibo bahanzi bazafatanya na Byumvuhore mur’ibi bitaramo by’umwimerere.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)