East African Promoters isanzwe izobereye mugutegura ibitaramo bitandukanye hano mu Rwanda, yateguye iserukiramuco ryihariye rizahurizahamwe abahanzi batandukanye bakazenguruka igihugu basusurutsa abakunzi babo.

"Iwacu Muzika Festival 2019" niko iri serukiramuco ryiswe, rizahurizahamwe abahanzi bo mu Rwanda gusa, rizazenguruka mu ntara enye z’u Rwanda n’umujyi wa Kigali

Ku ikubitiro abahanzi bambere bazasusurutsa abo mu majyaruguru y’u Rwanda mu gitaramo kizabera kuri Stade Ubworoherane i Musanze ku wa 22 Kamena 2019, aho abahanzi barimo Orchestre Impala, Bruce Melodie, Jay Polly, Jules Sentore, Allioni na Yverry bazasusurutsa abakunzi b’umuziki muri ako gace.

Ku wa 29 Kamena 2019 iri serukiramuco rizakomereza i Rubavu mu Burengerazuba kuri Stade ya Nengo, aho abahanzi nka Makanyaga, Christopher, Social Mula, Riderman, Queen Cha na Amalon.

ku wa 13 Nyakanga 2019, Rizakomereza i Huye mu Majyepfo ku kibuga cya Kaminuza y’u Rwanda , bataramirwe n’abahanzi barimo Cecile Kayirebwa, Urban Boyz, Bulldogg, Active, Rafiki na Victor Rukotana.

Masamba, Safi Madiba, Senderi, Ama G The Black, Uncle Austin na Marina ; bazataramira abakunzi b’umuziki bo mu karere ka Ngoma mu Burasirazuba mu gitaramo kizabera kuri Stade ya Cyasemakamba ku wa 20 Nyakanga.

Ibi bitaramo bizasorezwa mu Mujyi wa Kigali ku wa 17 Kanama 2019 mu gitaramo gikomeye kizabera kuri Stade Amahoro i Remera.

Abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo cy’i Kigali ntabwo bo baratangazwa kuko bazamenyakana nyuma y’uko ibitaramo bizenguruka igihugu cyose birangiye.

Ibi bitaramo bizasorezwa mu mujyi wa Kigali muri parikingi ya Stade Amahoro.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)