Hatoranyijwe abasore n’inkumi bazitabira ibirori byiswe Mercedes Benz Fashion Week bigiye kubera mu Rwanda kunshuro yambere.

Ibi bitaramo bikaba bimaze imyaka igera kuri 5 bibera mugihugu cya Ghana.

Itoranya ry’aba bamyamideli bagomba kuzitabira Mercedes Fashion Week Kigali ryabereye kuri Century Park Hotel i Nyarutarama.

Abanyamideli batandukanye bagera ku 150 baturutse mu bice bitandukanye by’Isi nibo bitabiriye iki gikorwa, baje basanga abandi 60 bo mu mahanga basabye kuzitabira banyuze kuri internet.

Abanyamideri batandukanye bitabiriye iki gikorwa

Ndayishimiye Daniel wari usanzwe uri mu itsinda ritegura iki gikorwa n’ubundi muri Ghana wanagize uruhare kugira ngo noneho kibere mu Rwanda, yabwiye IGIHE ko byari ibintu bidasanzwe mu ruganda rwo kumurika imideli.

Ati “Abantu bitabiriye ku kigero cyo hejuru cyane kandi benshi baje n’ubundi ni abanyamideli basanzwe bazwi mu Rwanda. Ugereranyije n’ibindi bikorwa byo gutotanya abanyamideli bibera mu Rwanda iki kiri mu byitabiriwe n’abanyamahanga benshi kuko haje abagera ku 10.”

Muri iki gikorwa hajemo Umudage,Umubiligi, Umuhinde, Umunye-Congo ndetse n’abanye-Ghana.

Yavuze ko abahanga imideli 20 aribo bazambika abazitabira iki gikorwa, batanu akaba aribo b’abanyarwanda abandi basigaye bakaba abanyamahanga.

Akanama katangaga amanota ku bagomba gukomeza mu kindi cyiciro gikurikira kari kagizwe na Munyana Cynthia, Daniel Ndayishimiye, Serge Shema, Antoinette Kabanyana na Charlotte Dukundane.

Mu guha amahirwe abanyamideli bagomba gukomeza hagenderwaho ku kuberwa n’amafoto, intambuko ndetse n’uko agaragara.

Abanyamideli batoranyijwe bazatangazwa mu cyumweru gitaha nyuma yo guhuza umubare w’abasabye kuzitabira bifashishije internet ndetse n’abigaragaje uyu munsi.

Iki gikorwa kizaba guhera ku wa 31 Gicurasi no ku wa 1 Kamena 2019 muri Kigali Convention Centre.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)