Salax Awards ni ibihembo rukumbi bitangwa ku bahanzi baba barahize abandi mu Rwanda. Muri izi mpera z’icyumweru nibwo mu mujyi wa Kigali hateganyijwe ibirori bikomeye bizatangirwamo ibi bihembo ku nshuro ya 7.

Kuri iyi nshuro abahanzi bahatanira ibi bihembo bari mu byiciro 9 aribyo Best Female artist, Best Male Artist, Best RnB Artist, Best Afrobeat Artist, Best HipHop Artist, Best Culture and Traditional Artist, Best Upcoming Artist, Best Group na Best Gospel Artist.

Abazeguka ibi bihembo bazamenyekana mu birori bikomeye bizabera muri Kigali Serena Hotel kuri iki Cyumweru, tariki ya 31 Werurwe 2019 nk’uko byatangajwe na Ahmed Pacifique umuyobozi wa AHUPA itegura ibi bihembo.

Uyu muyobozi yashimangiye ko imyiteguro yose irikugana ku musozo, gutorera abahanzi ku mbuga nkoranyambaga byarahagaze hasigaye gutora ku butumwa bugufi gusa nabyo bikazasozwa kuwa Gatandatu saa sita z’ijoro.

Ibirori bizatangirwamo ibi bhembo bizatangira guhera ku isahaya saa kumi n’ebyiri, kwinjira bikaba ari ukwishyura 5000Rwf, amatike akaba ari kugurishirizwa mu maduka ya SIMBA supermarket, kuri Serena Hotel ahazabera ibi birori,Olado na Monaco café mu mujyi wa Kigali.

Ibihembo bya Salax Awards byatangiye gutangwa muri 2009 ariko byageze muri 2014 birahagarara. Byongeye gusubukurwa muri 2016 ariko na bwo abahanzi benshi bikuramo birasubikwa.

Muri uyu mwaka wa 2019 nibwo Ikirezi Group yateguraga iki gikorwa yahaye inshingano kampani ya AHUPA Digital Services mu gihe cy’imyaka itanu.


Ahmed Pacifique umuyobozi wa AHUPA itegura Salax Awards.

Urupapuro rwamamaza igitaramo kizatangirwamo ibi bihembo.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)