Ku nshuro ya kabiri i Kigali hagiye guteranira ibihugu 12 mu iserukiramuco ryiswe Kigali Interculture Festival, rigamije guhuriza hamwe abantu baba mu Rwanda kugira ngo buri umwe amenye umuco w’undi, byinyuze mu bitabo bivuga amateka, ibishushanyo, imitekere, imbyino gakondo n’ibindi.

Iri serukiramuco ritegurwa na Iriba Veintcuatro Horas, rizatangira kuri uyu wa 28 kugeza ku wa 30 muri Car Free Zone kwinjira bikazaba ari ubuntu.

Hazitabira ibihugu bitandukanye birimo ; Madagascar, Ethiopia, Cameroon, Mali ndetse n’u Rwanda. Hazaba harimo abahanzi bo mu Rwanda barimo Sophia Nzayisenga, ndetse n’abandi bahanzi bo mu bihugu bitandukanye bizitabira.

Chris Muhire Mpezamihigo uhagarariye kompanyi itegura iki gikorwa yavuze ko iri serukiramuco ryateguwe mu buryo bwo guha amahirwe abanyarwanda ngo bamurike ibijyanye n’umuco ndetse n’abanyamahanga bagaragaze umuco gakondo wabo, amateka ndetse n’imibereho.

Hazerekanwa na filime zitandukanye zivuga ku mibereho y’ibi bihugu bizaba byitabiriye.

Mu bindi bizerekanwa muri iri serukiramuco harimo imbyino za Kizomba zimenyerewe muri Angola, Cameroon izerekana umuco wabo binyuze mu mashusho naho abanyaburayi bawerekane binyuze mu bishushanyo, Amerika y’Epfo yo izerekana imbyino za Salsa.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)