Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Kamena 2019 nibwo ibihumbi by’abantu babyukiye kuri Kigali Convention Centre, mu nama yari yiswe ko ariyo kubahugura ku bijyanye n’ubucuruzi, bizezwako nirangira buri wese ahabwa amadorali y’Amerika 197.

Iyi nama yari yitabiriwe ku rwego rwo hejuru, icyumba cyari cyuzuye kuva imbere kugera inyuma n’abandi benshi bakiri hanze.

Bivugwa ko yateguwe n’ikigo Wealth Fitness International, abiyandikishaga kuzayitabira bizezwaga ko bazahabwa amadorali 197$ ari nacyo cyakuruye benshi bari biganjemo urubyiruko.

Ubwo abari bitabiriye iyi nama bageraga kuri Convention Centre basanze kwinjira ari ukubanza kwishyura 5000Frw mu gihe babwirwaga ko ari ubuntu. Byabanje guteza akavuyo ariko abinkwakuzi barayishyura kuko bari bizeye gutahana amadorali.

Baje kwemererwa kwinjira ku buntu nubwo bose batari gukwirwa mu cyumba cyaberagamo iyi nama. Ubuyobozi bwa Convention Centre bwahise bwitabaza inzego z’umutekano kubera akavuyo k’abantu bari bahari.

Komiseri wa Polisi ushinzwe Ibikorwa n’ituze rusange, CP George Rumanzi n’Umuyobozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ukuriye ishami rishinzwe kurwanya ibyaha bisanzwe n’iby’iterabwoba, Karake Peter babwiye abari aho ko inama ihagaze kuko hari ibibazo mu mitegurire yayo bigomba gukurikiranwa.

CP Rumanzi yagize ati “Uwatumiye na we ntabwo azi umubare w’abantu yatumiye, abari hanze bakubye nk’ inshuro 10 abarimo imbere. Uburyo bwo kwiyandikisha na bwo buratandukanye. Biragaragara ko harimo ikibazo, nicyo gituma twitwaje RIB. Hari ibimenyetso byinshi bigaragara ko harimo ikibazo kigomba gukurikiranwa. Turasaba ko ibyo biba bihagaze.”

Abari binjiye bishyuye inzego z’umutekano zemejwe ko bagomba gusubizwa amafaranga yabo dore ko ngo hari hamaze kwishyuzwa asaga miliyoni 15 Frw.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(5)