Kuwa 07 Nyakanga 2017 i Remera ku Gisimenti ahazwi nka Sky Lux mu mujyi wa Kigali hazabera igitaramo cyo kumurika amashusho y’indirimbo "Ndashona" y’umuhanzi Jack B igitaramo kizagaragaramo ibyamamare Nyarwanda mu ngeri zitandukanye.

N’Igitaramo kizatangira i saa mbiri(20h00) z’ijoro aho abantu bazaba bari kwinjira mu gihe isaa tatu(21h00) Abahanzi barimo Jay Polly, Dj Pius, Assinah Erra, Amalon, Khalifan n’umunyarwenya Joshua bazatambuka kw’itapi itukura(Red Carpert) binjira ahazabera igitaramo nyirizina isaa tanu hakabaho gufata amafoto hagati y’abahanzi n’abakunzi babo isaa sita hakerekanwa bwa mbere amashusho y’indirimbo "Ndashona ya Jack B)

S’abanyamuziki gusa bazanyura kuriyo tapi itukura kuko umukinnyi w’umupira w’amaguru mu Rwanda Ernest Sugira na Sefu bazaba bari mubaje gushyigikira umuhanzi Jack B mu gihe Dj Kagz na Dj Kiss bazavangavanga imiziki basusurutsa abanyabirori.


Sugira Ernest nawe azaba yabucyereye

N’ubwo iki gitaramo kizitabirwa n’abahanzi benshi batandukanye Jack B aganira na Ibyamamare.com yavuze ko aba bahanzi batazaririmba ahubwo bazaza kumutera ingabo mu bitugu

"Abahanzi ntago bazaririmba ahubwo bazaba baje kunshyigikira kugira ngo abantu banasangire habeho no kwifotozanya n’abakunzi babo ibintu bizaba biryoheye ijisho" Jack B

Jack B avuga ko Sky Summer Party uzaba umwanya mwiza wo kugira ibihe byiza kubazaza kwihera ijisho bwa mbere amashusho y’indirimbo "Ndashona) yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Iyzo Pro

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)