Tariki 4 Nyakanga buri mwaka uba ari umunsi mukuru wo Kwibohora. Muri uyu mwaka wa 2019 abanyarwanda barizihiza imyaka 25 u Rwanda rumaze rwibohoye. Mu gitaramo cyo kwizihiza uyu munsi hazaririmba abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda.

Iki ni igitaramo cyateguwe mu rwego rwo gufasha abanyarwanda muri rusange kwizihiza no kuryoherwa n’umunsi mukuru wo Kwibohora. Aha hakaba haratumiwe abahanzi icumi biganjemo abakomeye mu muziki wa hano mu Rwanda.

Abahanzi bazaririmba mu #Kwibohora25
Abahanzi batumiwe muri iki gitaramo cyo kwifatanya n’abanyarwanda kuri uyu munsi mukuru wo Kwibohora ni ; Yvan Buravan, Charly na Nina, Riderman, Bruce Melody, Major S.Robert, Clarisse Karasira, Nsengiyumva Igisupusupu, King James, Muyango na Mariya Yohana.

Iki gitaramo kizaba tariki 4 Nyakanga 2019 kibere muri Parikingi ya stade Amahoro aho kwinjira bizaba ari ubuntu kuri buri wese uzaba yifuza kukitabira.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)