Umuhanzi w’icyamamare Donald James "Don" Moen uri mubakomeye ku Isi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ategerejwe i Kigali aho afite igitaramo gikomeye kizaba kuri iki Cyumweru.

Don Moen wimyaka 68 y’amavuko, yakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye nka ‘God Will Make a Way’, ‘Thank you Lord’, ‘How great is our God’, ‘God is Good’, ‘Here We Are’, ‘Arise’, ‘I Will Sing’ n’izindi nyinshi.

Bikaba ari ku nshuro ye yambere azaba ataramiye mu Rwanda mu gitaramo cyiswe ’MTN Kigali Praise Fest’ azafatanyamo na Israel Mbonyi.

Mbere yuko Don Moen agera mu Rwanda arabanza gutaramira muri Uganda ku nshuro ya kabiri dore ko yahaherukaga muri 2014, iki gitaramo kikazakubera mu mujyi wa Kampala ahitwa Kololo Airstrip, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Gashyantare 2019.

Azahava ahita aza mu Rwanda aho biteganyijwe ko azagera ku isaha ya saa munani z’amanywa yo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Gashyantare 2019, nk’uko bitangazwa na kompanyi ya RG-Consult yateguye ibitaramo by’uyu muhanzi mu Rwanda no muri Uganda.

Kwinjira muri iki gitaramo kizabera mu mahema ya Camp Kigali kuri iki Cyumweru tariki ya 10 Gashyantare, ni ukwishyura 12,000Rwf mu myanya isanzwe na 25,000Rwf mu myanya y’icyubahiro (VIP) ndetse na 250,000Rwf mu myanya y’ikirenga ku bantu 8 bicaye ku meza imwe.

Abagura amatike banyuze kuri MOMO bagabanyirizwa ku buryo bukurikira : 11,400Rwf (ahasanzwe), 23,750Rwf (muri VIP) ndetse na Rwf 237,500 mu myanya y’icyubahiro cy’ikirenga ku bantu umunani bazafata imeza imwe.


Don Moen ategerejwe na benshi i Kigali.


Israel Mbonyi azahurira n’iki cyamamare ku rwego rw’Isi muri iki gitaramo.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)