Basketmouth ufatwa nka nimero ya mbere mu banyarwenya ku mugabane wa Africa, yijeje abazitabira igitaramo cya Seka Festival ategerejwemo i Kigali kuzabasetsa mu rwenya atarerekana ahandi hose muri kuri uyu mugabane yise ‘The Son of Peter’.

Bright Okpocha wamamaye nka ‘Basketmouth’ yageze i Kigali mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki 27 Werurwe 2019 kugira ngo anoze imyiteguro y’igitaramo gikomeye agiye kuhakorera.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu kuri Grand Legacy Hotel, uyu munyarwenya yavuze ko yahoranaga inyota yo kuzataramira Abanyarwanda ari nayompamvu azabereka umukino utandukanye n’indi yose yerekanye ahandi.

Yagize ati "Inshuro nyinshi nanyaga nyura hano, ku Kibuga cy’Indege ariko singere mu gihugu bikantera ishyari nkumva ko ngomba kuzaza gutaramira aha hantu. U Rwanda ni urwo gushimwa mu bintu byinshi, mufite igihugu cyuje isuku, gitekanye kandi gifite abagore beza."

Basketmouth yavuze ko urwenya yise ‘Son of Peter’ azakorera i Kigali ruzaba ruvuga kuri we. Yasobanuye ko se yitwa Peter ari na yo mpamvu yahisemo kurwita gutyo, yizeza abazitabira ko bazaseka bidasanzwe.

Nkusi Arthur utegura iri serukiramuco binyuze muri kompanyi ye ‘Arthur Nation’ yavuze ko bishimiye kuba bageze ku rwego rwo gukorana n’ibyamamare muri Afurika mu gutera urwenya.

Nyuma y’iki kiganiro n’abanyamakuru bahise bakomereza muri gahunda ya ‘Seka Rising Stars ‘aho abanyarwenya batandukanye bakizamuka bagendaga basetsa abantu ku buntu mu modoka nini yazengurukaga mu mihanda itandukanye ya Kigali.

Ibitaramo bibiri bizasoza Seka Festival bizabera mu ihema rinini riri ahabera imurikagurisha mpuzamahanga i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

Icyambere kizaba kuwa Gatandatu tariki ya 30 Werurwe kikazasusurutswa n’abandi banyarwenya barimo Teacher Mpamire, Alex Muhangi, Eric Omondi, Salvador n’abandi batandukanye. Ikindi kibe kuri 31 Werurwe 2019 ari nacyo kizasusurutswa na Basketmouth, Eric Omondi, Weasel wo muri Good Life n’abandi kikazaba kiyobowe na Arthur.

Kwinjira muri ibi bitaramo nukwishyura 5000 Frw kugera ku 20 000 Frw, amatike agurirwa kuri arthurnation.rw.


Arthur na Basket mouth mu kiganiro n’abanyamakuru.

Abanyarwenya bakizamuka barimo n’abakobwa bazagaragaza impano zabo.

Amafoto : Hardy Uwihanganye

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)