Ku nshuro ya mbere mu mujyi wa Kigali hagiye kubera igitaramo cyiswe “Umuganda Pool Party” kizaba kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’umuganda.

Kigali ni umwe mu mijyi iri kugaragaza umuvuduko mu iterambere mu nzego zitandukanye utibagiwe no mu myidagaduro.

Kuri ubu abatuye uyu mujyi bakunda kwidagadurira ku mazi, bashyirihwe igitaramo ngaruka kwezi ‘Umuganda Pool Party’ kizajya kibera kuri pisine buri wa gatandatu wanyuma w’ukwezi nyuma y’igikorwa rusange cy’umuganda.

Ku nshuro ya mbere biteganyijwe ko iki gitaramo kizabera kuri Hill Top Hotel i Remera kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26 Mutarama 2019 guhera saa munani z’amanywa (2:PM).

MC Baba Marlon uri mu bagize Kigali Fresh Djs itegura iki gitaramo yabwiye IBYAMAMARE.Com ko ari igitaramo kizaba gifite umwihariko utandukanye n’ibyo benshi bari bamenyereye bibera kuri pisine nko guhemba abagaragaza ubuhanga mu kwoga, aba Djs bazaba bacuranga bafite inararibonye, gusabana n’ibindi.

Ati “Intego y’iki gitaramo n’uguhuza abantu bakunda umukino wo kwoga, nyuma y’umuganda abenshi nta kazi baba bafite bagahurira kuri pisine bakoga, bagasangira banumva n’umuziki ubafasha kugubwa neza. Bizaba biteguye bitandukanye n’izindi Pool Party basanzwe babona.”

Kwinjira muri iki gitaramo ni ubuntu ariko ukishyura 3,000Frw yo kwoga. Ibyo kurya no kunywa nabyo bizaba bihari.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)