Umuhanzi Igor Mabano wanamaze kubona umufatanyabikorwa(management) muri career ye, Ni umuhanzi umaze kwerekana ko ari umuhanzi ushobora kuzagera kuri byinshi muri muzika ye hano mu Rwanda kubera ubuhanga bwumvikana mu ndirimbo ze.

Igor mabano ni umusore utaramara igihe kinini muri muzika nyarwanda kuko yayitangiye mu mwaka wa 2018 ubwo yasozaga amasomo ajyanye na muzika mu kigo cya Nyundo Academy ndetse akaza guhita atangirira kundirimbo yise "Ese iyo Utegereza" yanakunzwe ku rwego rwo hejuru ikaza gutuma ahita amenyekana .

Nyuma y’indirimbo ye ya kabiri yise "back" Igor mabano ubu yashyize hanze indi ndirimbo nshya yise "Dear mashuka" Iyi ndirimbo akimara kuyita iri zina ndetse agashyira hanze cover yayo benshi mubakunzi b’umuziki bagize urujijo ku cyo yashakaga gusobanura muri iyo ndirimbo.

Mukiganiro n’IBYAMAMARE.com yasobanuye ko ibyo aririmba ari ibintu bisanzwe bidatangaje yagize ati "Buriya amarira y’ibyishimo cyangwa y’agahinda ugira kubw’umukunzi wawe akunze umenywa n’amashuka ndetse na matera uryamaho ari nayo mpamvu nahisemo kuririmba izina mashuka nk’inshuti yange izi ayo marira narize igihe ntari ndi kumwe n’uwo nkunda" Igor akomeza agira ati "ndirimba rero mbwira uwo mushuti mashuka mubwira ko nta kurara ngenyine ukundi kuko uwo nkunda ubu aje ngo twibanire akaramata.

Igor mabano wanakomoje kumufatanyabikorwa we mushya ariwe "Kina Music" gusa byinshi akabigira ubwiru, yasoje yemeza ko iyi ari indirimbo nziza kandi yizera ko ishobora kuba yanakoreshwa hirya no hino mu makwe haba kuruhande rw’umusore cyangwa inkumi.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(3)