Nyuma yuko Umukuru w’Igihugu yanditse Ku Rukuta rwe rwa Twitter yunga mu rya Kamikazi Fiona wari wabanje gushyiraho post atabaza police y’igihugu ndetse na minisiteri y’ubuzima Ko mu gihugu cy’URwanda amavuta ahindura uruhu asanzwe azwi nka Mukorogo agomba gukurikiranwa byihuse agahagarikwa hose mu Rwanda,ubu hirya no hino mu gihigu niyo nkuru iri kuvugwa.

Ubushye buterwa n’aya mavuta ya mukorogo

Ibyamamare.com twanyarukiye hirya no Hino maze tuganiriza bamwe mu banyarwandakazi nabo batubwira uko bakiriye iki kemezo,

Uwase Denise ni umunyarwandakazi uri mu kigero cy’imyaka 20 yagize nawe icyo avuga kuri icyi cyemezo anishimira ko cyiri gushyirwa mu bikorwa,Yagize ati"Icyi cyemezo ni cyiza rwose kuko nibura cyigiye gutuma indwara ya Canseri y’uruhu yaterwaga n’aya mavuta iranduka"

Akomeza agira ati erega bizanatuma natwe abatiyisigaga tubona isoko twitabweho hamwe dushobora gushaka abagabo babiri tukabiharira koko bibaye byemerwa n’amategeko.

Undi mukobwa utarashatse ko dutangaza amazina ye yatubwiye ko ababajwe n’iki cyemezo cyane kuko ngo imibiri yabo aribo bagomba kureberera atari undi uwariwe wese,tumubajije icyo mukorogo yamufashaga yareruye aratubwira ati"Ese wowe urabona ntikubise fresheri nk’izi ari nde wansuhuza koko,Akomeza agira ati Erega nabariya mubona ngo ni Banyampinga mwabakundiraga ubwiza bahabwaga n’iyi mari bahagaritse ubu muraje mubone akabo.

Kugeza ubu ikigo cya Rura cyaratangatanze hirya no hino mu maduka atandukanye n’amasoko hafatwa aya mavuta ahindura uruhuMukorogo ndetse umukwabo ukaba ugikomeje kuko ushobora kuzazenguruka igihugu cyose,tubibutse ko ibi biri gukorwa nyuma yuko hagaragaye ko umubare w’indwara ya Kanseri y’Uruhu uri kwiyongera ndetse hagashyirwa mu majwi aya mavuta ya mukorogo mu biyitera

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)