Meddy watumiwe kuzaririmba mu gitaramo cya East African Party ya 11 nk’umuhanzi w’Imena, kimwe na bagenzi be bazafatanya muri iki gitaramo babwiye itangazamakuru ko biteguye bikomeye kuzashimisha abakunzi babo babinjiza mu mwaka wa 2019.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ukuboza 2018, nibwo muri Park Inn Hotel mu mujyi wa Kigali habereye ikiganiro n’abanyamakuru cyagarukaga ku myiteguro y’iki gitaramo kimaze kumenyerwa ko kiba ku itariki ya 1 Mutarama buri mwaka.

Umuhanzi Ngabo Medart wamamaye nka Meddy, yavuze ko imwe mu mpamvu yageze mu Rwanda hakiri kare ari ukugirango arusheho kwitegura neza iki gitaramo kizarangwa na muzika y’umwimerere (live). Asaba abakunzi be kuzaza ari benshi ubundi bagatangirana umwaka wa 2019 bari mu byishimo.

Bruce Melody, Riderman, Buravan na Social Mula bazafatanya na Meddy muri iki gitaramo, bose babwiye itangazamakuru ko biteguye gushimisha abakunzi babo kakahava mu byishimo byo gutangira umwaka wa 2019 na muzika y’umwimerere.

Mushyoma Joseph uzwi cyane nka ‘Bubu’ umuyobozi wa EAP ari nayo itegura ibi bitaramo, yavuze ko imyiteguro yose yarangiye ndetse n’ibyangombwa byose bisabwa ku kijyanye n’umutekano, urusaku cyangwa amasaha babifite kuburyo ntawuzabuzwa kwisanzura. Yemeza ko igisigaye ari uko umunsi n’amasaha bigera.

Iki gitaramo cya East African Party byitezwe ko kizaba tariki ya 1 Mutarama 2019 muri Parikingi ya Stade Amahoro i Remera, kwinjira bikaba ari 5000 Frw mu myanya isanzwe na 10.000 Frw mu myanya y’icyubahiro.


Urupapuro rwamamaza iki gitaramo.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)