Banyampinga 20 bari mu mwiherero ugamije kubatyaza ngo bazatoranywemo uwambikwa ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, batangiye imyitozo ngororamubiri izajya ikorwa buri gitondo bizinduye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo abakobwa 20 bari muri uyu mwiherero bazindukiye mu myitozo ngorora mubiri ku nshuro ya mbere, bahereye kuri muchaka muchaka bakomereza ku y’indi bakoreshwaga n’umutoza wabigize umwuga.

Muri iyi myitoza aba bakobwa birukanse ahantu hangana kilometero eshatu ubariyo kugenda no kugaruka bahagurukiye kuri Golden Tullip Hotel aho bacumbitse.
Abategura irushanwa rya Miss Rwanda batangaje ko ari "Mu rwego rwo kugira ngo bakomeze kurushaho kwitegura irushanwa ndetse banafite ubuzima buhamye."

Nyuma y’iyi myitozo aba bakobwa basuwe na Senateri Tito Rutaremara, abaganiriza ku kamaro k’indangagaciro z’umuco Nyarwanda mu kurera umunyarwanda wiyumvamo inshingano nk’umwenegihugu ejo hazaza.

Rutaremara yasabye aba bakobwa kurangwa n’indangagaciro y’ubupfura kuko ari yo ibumbatiye izindi nyinshi. Abasobanurira ko ubupfura atari ubwiza, ahubwo ko ari indangagaciro isaba gutega abandi ugutwi, kutirata, kudahemuka n’ibindi bisiga igisobanuro cy’umunyarwanda nyawe. Ati “Abanyarwanda tugize iyo ndangagaciro igihugu cyacu cyaba paradizo.”

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizasozwa ku itariki ya 26 Mutrama 2019 mu birori bizabera i Rusororo muri Intare Conference Arena.


Senateri, Tiro Rutaremera aganiriza ba Nyampinga.


Bafashe ifoto y’urwibutso na Senateri Tito.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)