Ku nshuro yayo ya 16 Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yongeye kubera I Kigali muri Kigali Convection Center kuri uyu wa kane tariki ya 13 ukuboza.

Ku munsi wayo wa mbere mu minsi igera kuri 2 izamara yitabiriwe n’abanyarwanda bagera ku bihumbi 2000 bose barimo inshuti z’URwanda n’abayobozi batandukanye,iyi nama ikaba yafunguwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame aho mw’ijambo rye atangiza iyi nama yavuze ko Umushyikirano ubusanzwe ari urwego rw’umwihariko ku banyarwanda kuko uhuza abanyarwanda kugirango barebere hamwe aho igihugu kiba kigeze mu iterambere ndetse n’icyakorwa kugirango iterambere ku Rwanda rikomeze kwaguka.


Perezida Kagame yavuze ko ari byinshi URwanda rumaze kugeraho ariko anemeza ko hakiri byinshi bigomba gukorwa kugirango iterambere ryifuzwa n’abanyarwanda rigerweho neza,muri iyi nama kandi hagarutswe cyane ku nguzanyo ya VUP,aho inyungu yayo yazamuwe cyane igashyirwa ku rugero rwa 11% mu gihe yahoze iri kuri 2%, umukuru w’igihugu yongeyeho ko bikwiye ko harebwa impamvu nyamukuru yatumye habaho impinduka nk’izi kuko n’inguzanyo zatangwaga zahise ziganuka cyane.


Muri iyi nama y’umushyikirano ku nshuro ya 16 yanitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri wa Bank y’igihugu ;John Rwangombwa,Minisitiri w’ibikorwaremezo:Amb Claver Gatete,Minisitiri w’ubuhizi:Mukeshimana Giraldine,Ingabo z’igihugu,Umunyamabanga mukuru wa RIB:Col Ruhunga Kibezi Jeannot,Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu:Prof Shyaka Anastase n’abandi batandukanye


Haganiriwe ku bikorwa by’iterambere bitandukanye birimo ubuhinzi n’ubworozi,gahunda ya made in Rwanda ndetse n’ibindi bitandukanye aho abaturage batandukanye babajije ibibazo bitandukanye abayobozi babishinzwe ndetse bagatanga n’ibyifuzo byabo leta yabakorera kugirango bakomeze kwiteza imbere nkaho abaturage basebye leta kububakira imihanda mu bice batuyemo itaragera,kugabanyirizwa ibiciro ku myenda ikorerwa mu Rwanda ndetse n’ibindi byifuzo bitandukanye byatanzwe mu isozwa ry’iyi nama yanasojwe kare cyane bitandukanye z’izindi nama zahise.

Umunsi wa kabiri w’iyi nama izatangira ku isaha ya saa tanu= z’amanywa bitandukanye n’izindi nama z’imishyikirano.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)