Nyuma yuko u Rwanda rugiranye amasezerano n’ikipe ya Arsenal FC agamije kurumenyakanisha nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo n’ishoramari binyuze muri Visit Rwanda, indi kipe itaratangazwa izina muzikomeye i Burayi yaje kwisabira ko nayo yamenyekanisha u Rwanda.

Ubwo abayobozi b’ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) bakirwaga na Komisiyo ya Sena ishinzwe Iterambere ry’Ubukungu n’Imari kugira ngo batange ibisobanuro ku birebana n’imicungire y’umutungo wa leta, ubufatanye n’ikipe ya Arsenal FC ni kimwe mu byagarutsweho aho babajijwe umusaruro bimaze gutanga.

Umuyobozi Mukuru wungirije wa RDB, Emmanuel Hategeka yabwiye aba badepite ko kugirana amasezerano na Arsenal FC byagize uruhare runini mu kumenyekanisha u
Rwanda kandi bitagarukiye mu Bwongereza gusa nk’uko babiteganyaga, aboneraho no guhishura ko hari indi kipe y’i Burayi yasabye ko nayo yamenyekanisha u Rwanda gusa yirinda kuyitangaza.

Ati “Kuva aho dusinyiye amasezerano na Arsenal, byabaye nk’aho bitinyuye abandi bafatanyabikorwa, murabizi ko mu mpera z’umwaka ushize twasinyanye amasezerano na Alibaba ya Jack Ma. Ubu hari n’indi kipe y’i Burayi turi kuganira nayo bitararangira, ariko niyo yaje kutwishakira ishaka ko nayo yakora ‘Visit rwanda’”.

Aya masezerano y’imikoranire na Arsenal azamara imyaka itatu, iri mu bizafasha guverinoma kugera ku mugambi yihaye wo kuba mu 2024 inyungu iva mu bukerarugendo izikube kabiri igere kuri miliyoni $800 ivuye kuri miliyoni $440 nk’intego yari yihawe mu mwaka ushize.


Ubwo Hategeka yagezaga ibisobanuro ku basenateri


Umuherwe Jack Ma nawe yinjiye mu bamenyekanisha u Rwanda abinyujije ku rubuga rwe rwa Alibaba.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)