Abantu benshi bakomeje kunenga itegurwa n’itorwa ry’umukobwa utorwa akitirirwa Miss Rwanda, umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée asanga nta musaruro miss Rwanda agira mu iterambere ry’igihugu ndetse kubwe ngo azabashimira umunsi bakuyeho Miss Rwanda bagasigaho Miss Cogebanque.

Mu gihe ibikorwa byo gutora Miss Rwanda biri kugera ku musozo, bamwe mu bayobozi ndetse n’abaturage ntibumva akamaro k’iki gikorwa kuko ngo amafaranga ajyamo ari menshi yakabaye akora ibindi bifasha abaturage kubaho neza aho gupfusha ubusa akayabo kagendera mu itegurwa ry’iki gikorwa.

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée abinyujije ku rukuta rwe twa twitter yagaragaje ko atishimiye na gato itorwa rya miss Rwanda kuko asanga ntacyo rimarira igihugu.

Ingabire yagize ati, “Nagerageje kumva akamaro ka Miss ariko wapi narakabuze. Sinzi icyo imariye abanyarwanda dore ko n’abayizi ari bake cyane. N’ababaye ba Miss kugeza ubu simbona akarusho bazanye mu iterambere ry’igihugu.”

Mu bagerageje kumusubiza bagargaje ko nabo badashyigikiye itegurwa ry’iki gikorwa kuko ngo amafarannga ajyamo yakabaye afasha abakene cyangwa ibigo by’amashuri.

Adeline Niyigena yagize ati “ Njye Nshyigikiye abantu bumva ko miss Rwanda itabaho, kuko amafaranga itakangwaho yakabaye afashishwa abakene batagira n’aho baba ! Uzi gutakaza akayabo kuri miss kandi hali abantu badashobora no kwiyubakira toilets (ubwiherero) ?!! Ibigo by’amashuri bitagira ibikoni ngo bigaburire abana.”

Hari n’ababona ko imitegurire yabyo yakwiye guhinduka abategura aya marushanwa ntibite ku nyungu zabo gusa ahubwo bakareba n’ingaruka zishobora kubaho mu gihe basezerera uwatsinzwe mu masaha y’ijoro.

Mutesi Scovia yagize ati “Nsanga abategura Miss Rwanda bagombye kubanza gutekereza kurusha kureba inyungu bakura mu kwirirwa bamamaza ubwiza bw’abakobwa, kugeza aho bumva ko gutaha nijoro k’uvuyemo nta kibazo”

Ibi bije mu gihe ku munsi w’ejo aribwo abategura iri rushanwa bazaba bamaze gusezerera abakobwa batanu bari muri boot camp I Nyamata, hagasigara 15 bazavamo umwe uzegukana ikamba rya Miss Rwanda.

Irushanwa rya Miss Rwanda rihuza abakobwa baba batorewe mu ntara zose. Ni irushanwa ryagiye rinengwa kuva ryatangira ariko ugasanga mumitegurire ntagikosoka

Bimwe mu byo rinengwa harimo nko kuba umukobwa aho yaba aturuka hose yemerewe kwiyamamariza mu ntara runaka, aho kureka abatuye muri iyo ntara bakaba aribo bayiyamamarizamo.

Kuba iri rushanwa ryitwa Miss Rwanda ariko mu by’ukuri ugasanga uruhare rw’igihugu n’Abanyarwanda ari ruto cyane ahubwo hakagaragaramo ibigo by’ubucuruzi haba mu kuritegura, guhemba abatsinze n’ibindi, no guherekeza uwatowe mu gushyira mu bikorwa ibyo yemeye.

Ari nayo mpamvu abantu benshi bakunze kumvikana basaba ko ryakwitwa Miss Cogebanque aho kuryitirira Miss rwanda, mubyukuri iyo urebye uba ubona ari ubucuruzi bugamijwe gusa aho kugirango ribe igikorwa cy’abanyarwanda muri rusange.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(3)