Minisiteri y’ Uburezi yashyize hanze ingengabihe y’ umwaka w’ amashuri abanza n’ ayisumbuye umwaka wa 2019 uzatangira tariki ya 14 Mutarama 2019, ivuga ko irimo kugabanya uburebure bw’ ikiruhuko mu rwego rwo gusubiza itangira ry’ amashuri mu kwezi kwa cyenda nk’ uko byahoze kandi byakomeje gusabwa cyane n’abaturage.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbye, Dr. Isaac Munyakazi yatangaje ko igihembwe cya mbere kizatangira ku wa 14 Mutarama kigasozwa ku wa 6 Mata 2019 aho kizaba kimaze ibyumweru bigera kuri 11.naho ikiruhuko cy’igihembwe cya mbere kizatangira ku wa 7 Mata gisozwe ku wa 21 Mata, kimaze ibyumweru bibiri. Igihembwe cya kabiri, kizatangira ku wa 22 Mata, gisozwe ku wa 19 Nyakanga kimaze ibyumweru 13.

Ikiruhuko cy’igihembwe cya Kabiri kizatangira ku wa 20 Nyakanga, gisozwe ku wa 3 Kanama kimaze ibyumweru bibiri, naho igihembwe cya Gatatu ari nacyo cya nyuma gitangire ku wa 4 Kanama gisozwe ku wa 8 Ugushyingo, kimaze ibyumweru 13.

MINEDUC kandi yatangaje ko ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bizakorwa kuva ku wa 4 Ugushyingo bisozwe ku wa 6 Ugushyingo, bimaze iminsi itatu,Naho ibizami bisoza icyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’amashuri yisumbuye bizatangira tariki 12 Ugushyingo bisozwe tariki 26, bimaze iminsi 15.

Ababyeyi bose basabwe kwitegura hakiri kare itangira ry’ umwaka utaha w’ amashuri kuko tariki 14 Mutarama atari umunsi wo kujya ku ishuri ahubwo ari umunsi wo gutangira kwiga,Uyu muyobozi kandi yizeje abanyeshuri bakoze ibizami bisoza amashuri abanza n’ ayisumbuye, Dr Munyakazi yabwiye Radiyo Rwanda ko ingengabihe ya 2019 yakozwe hibanzwe ku kugabanya igihe ibiruhuko bimara mu rwego rwo gutegura ko umwaka w’ amashuri wakongera ukajya utangira mu kwezi kwa cyenda.

Zimwe mu mpamvu zitangwa n’ abasaba ko umwaka w’ amashuri wakongera kujya utangira mu kwezi kwa cyenda harimo ko iyo abanyeshuri biga mu mpeshyi bibagora kubera izuba ryinshi no kuba bimwe mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo bitangira umwaka w’ amashuri muri Nzeli. Ibi ngo bituma umunyeshuri wo mu karere ukeneye kwiga mu Rwanda bitamworohera.

Tubabwire ko kandi abanyeshuri bakoze ibizami bisoza amashuri abanza n’ ayisumbuye ikiciro cya mbere ko amanota yabo azasohoka mu mpera z’ uyu mwaka wa 2018. Nta gihindutse biteganyijwe ko mu 2020 umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye uzahindurwa, ukajya utangira muri Nzeri nk’uko byahoze.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)