Nyuma y’imyaka igera kuri 14 ihuriro ADECCO rishize Radiyo Izuba yakoraga umwuga w’itangazamauru itagira insakazamashusho[Televisiyo] kugeza ubu ntikibarizwa mu ma radiyo adafite insakazamashusho kuko yamaze gufungurirwa ku mugaragaro Televisiyo yo kunganira umwuga w’itangazamakuru isanzwe ikora.


Ni mu muhango wabereye mu nzu mberabyombi y’iyi radiyo ndetse wanitabiriwe n’abayobozi bakomeye batandukanye barimo minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Anastase Shyaka wari umushyitsi mukuru w’icyi gikorwa cyo gutangiza iyi nsakazamashusho ku mugaragaro,ndetse akagira ubutumwa agenera abaturage b’intara y’uburasirazuba ndetse n’ubuyobozi bw’iyi radiyo muri Rusange.


Nyuma yo gufungura ku ku mugaragaro Insakazamajwi ya Radiyo izubaIzuba TV Anastase Shyaka Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yashimiye cyane ihuriro ADECCO ryashinze ibi bitangazamakuru by’abaturage birimo na radiyo Izuba ndetse anasaba ko Iyi televisiyo na Radiyo Izuba bizakomeza gufasha leta, intara n’uturere mu gukomeza guteza imbere abaturage mu bukungu n’imibereho myiza yabo,umutekano, kwimakaza isuku hose n’ibindi byinshi.

Kugeza ubu abakunzi ba radiyo izuba bakaba bazajya babasha gukurikina iyi Televisiyo yabo ku bakoresha ifatabuguzi rya Startimes ubwo ni ukuvuga abatunze dekoderi za Startimes.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)