Irambona Eric ukina nka myugariro ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya Rayon Sports yasezeranye imbere y’Imana kuzabana akaramata na Mugeni Olive bari bamaranye imyaka itatu mu rukundo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo Irambona yasabye, anakwa Mugeni mu birori byabereye ahitwa Mel Rose. Hakurikiyeho umuhango wo gusezerana imbere y’Imana byabereye mu rusengero Church of God ruherereye ku Kicukiro.

Mu basore bambariye Irambona Eric, harimo David Donadei wahoze atoza Rayon Sports mu 2015, Jules Karangwa ukorera TV10, Lil G, Kassim Ndayisenga bakinana n’abandi.

Ku itariki ya 15 Werurwe 2019 nibwo Irambona na Mugeni basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku murenge wa Gitega mu mujyi wa Kigali.

Donadei usigaye utoza muri Thailand, yavuze ko yakoze urugendo rurerure aje gutaha ubukwe bwa Irambona kuko ’yari umwe mu bakinnyi bamwumviraga cyane muri Rayon Sports.

Amafoto :

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)