Irambona Eric ukina nka myugariro mu ikipe ya Rayon Sports ageze kure imyiteguro yo kurishinga n’umukunzi we Mugeni Olive, kuri uyu wa Gatanu nibwo basezeranye imbere y’amategeko.

Ku gicamunis cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Werurwe 2019 nibwo Eric na Olive basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye ku murenge wa Gitega mu mujyi wa Kigali.

REBA VIDEO

Eric na Olive bari bamaze imyaka itatu bakundana, uyu musore yari aherutse kubwira itangazamakuru ko mu by’ingenzi yakundiye Olive harimo kuba afite imyitwarire yihariye.

Yagize ati “Muri rusange namukundiye imyitwarire ye, uko ateye biratandukanye ku buryo nahisemo ko twabana. Ikintu nivumburiye njye ubwanjye ni uko ari umukobwa witonda agafata icyemezo adahubutse kandi aratuje muri we.”

Biteganyijwe ko ku itariki ya 23 Werurwe 2019 aribwo Eric aherekejwe n’umuryango we n’inshuti bazajya kumusabira Olive nyuma yaho bazajya gusezerana imbere y’Imana mu itorero ryitwa Church of God Kicukiro, kwakira abatumiwe bikazabera kuri sale yitwa Ahava River nayo iherereye ku Kicukiro.

Irambona Eric niwe mukinnyi umaze igihe kinini muri Rayon Sports ugereranyije n’abandi bayirimo ubu, akaba ayimazemo imyaka itandatu ndetse aherutse no kwongera amasezerano y’imyaka ibiri akinira iyi kipe.


Olive yari aherutse gukorerwa ibirori ya Bridal Shower.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)