Irebe Natacha Ursule, umukobwa waserukiye u Rwanda, mu marushanwa ya Miss Africa arikumwe nabo bahanganye biyerekanye bambaye umwambaro wo kogana.

Irushanwa rya Miss Africa, ririkubera mugihugu cya Nigeria, ryitabiriwe n’abakobwa bahagarariye ibihugu byabo bigera kuri 23.

Aba bakobwa bamaze icyumweru kirenga muri Nigeria, bitoza intambuko ya banyampinga, bitoza kuvugira mu ruhame no kwifotoza kugirango barebe ababerwa n’amafoto.


Irebe Natacha uhagarariye u Rwanda

Mukwiyerekana kw’aba bakobwa, mbere yuko iri rushanwa risozwa aba bakobwa bigaragaje mu mwambaro wa bikini kigirango harebwe ababerwa n’imyenda yo kogana.

Kwambara ’bikini’ ni igikorwa cyakunze kuvugisha benshi mu Rwanda kuri ba Nyampinga bitabira amarushanwa mpuzamahanga ; bamwe bavuga ko bihabanye n’umuco nyarwanda, bumva ko ari nko kwambara ubusa ku karubanda ; abandi bakumva nta cyo bitwaye mu gihe uwitabiriye irushanwa aba azi neza ko biri mu byo azakora ahatanira ikamba.

Irebe Natacha uhagarariye u Rwanda, kuri we ntibyigeze bimutera ikibazo mukugaragara muri uyu mwambaro kuko nawe yaserutse nk’abandi bakobwa muri Bikini.

Abakobwa batatu bo mu bihugu birangwamo amahame ya Islam nka Somalia, Tunisia na Maroc bo bambaye uyu mwenda barangije bakingaho imyitero bavugako bihabanye n’umuco w’iwabo.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)