Ishuri ry’ubushabitsi rya Sosiyete ya Alibaba rirahugura Abanyarwanda 30 mu bijyanye no gucururiza kuri Interineti, amahugurwa arimo kubera i Hangzhou mu gihugu cy’u Bushinwa.

Muri iki cyumweru ni bwo Abanyarwanda 30 ba rwiyemezamirimo basoza amahugurwa ya mbere bamazemo iminsi 10.

Aya mahugurwa yatewe inkunga n’Itsinda rya Alibaba yatangijwe n’ishuri ry’ubushabitsi rya Alibaba, akaba ari mu rwego rwo gufasha abikorera kuvugurura uburyo bw’imikorere baganisha mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), aya mahugurwa yitezweho gufasha mu gukemura ibibazo n’imbogamizi abikorera bahura na zo mu ruhererekane rw’imirimo yabo.

Ngo iyi gahunda izafashiriza hamwe abikorera mu buryo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho ndetse n’abasanzwe bakora ubucuruzi bwa gakondo nk’abahinzi b’icyayi ndetse n’abafite inganda zikora inkweto gutunganya ibikenewe hitabwa ku mahirwe aboneka mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Iyi gahunda y’amahugurwa ifite intego zo kugaragaza bimwe mu byagezweho n’ikoranabuhanga, bikazaba ikitegererezo cya ba rwiyemezamirimo bandi n’abashabitsi bo mu gihugu cyose ndetse no ku mugabane wose.

Amahugurwa y’abikorera bifashishije ikoranabuhanga rya Interineti babasha gukurikirana urugaga rw’abacuruzi bifashisha ikoranabuhanga ku rwego rw’Isi, bwatangijwe na Perezida Paul Kagame ubwe ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Alibaba, Jack Ma, mu Kwakira umwaka ushize.

Hashingiwe ku masezerano, Guverinoma y’u Rwanda na Alibaba bemeranyijwe gukorera hamwe mu kugera ku bukungu n’iterambere ry’igihugu mu guhanga udushya no kubaka ubushobozi no guhanga imirimo iteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Brian Wong, Visi perezida w’Itsinda rya Alibaba ati “Twahisemo gutangiza gahunda izagira ingaruka ku bushabitsi butanga inyungu hifashishijwe ikoranabuhanga na tekinoloji. Turizera ko mu guhanahana amasomo n’ubunararibonye mu bikorera bo mu gihugu, dushobora kungukira ku ruhererekane nyongeragaciro rw’imbere mu gihugu no kugeza u Rwanda ku bushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi bw’imbere mu gihugu no hanze yacyo. Twizera ko gahunda nk’izi z’amahugurwa ya Alibaba mu gucuruza hifashishijwe interineti azafasha mu kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga bizatuma buri wese agera ku nyungu zigaragara.”

Wong asanga gushyiraho integanyanyigisho irebana n’u Rwanda by’umwihariko muri ibyo bikorwa byafasha kugera ku ntego yifuzwa n’igihugu, avuga ko binyuze muri izi nzira abahugurwa bashobora kugira ubumenyi n’ubumenyingiro biturutse kuri iyi gahunda kandi bakaba ikitegererezo mu bandi bantu bikorera ubwo bazaba basubiye mu gihugu cyabo.

Muri iyi minsi 10 y’amahugurwa abera i Hangzhou abayitabiriye bahuye n’abayobozi b’itsinda rya Alibaba babasangiza ubunararibonye bwabo mu kubaka ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga rya Interineti mu Bushinwa.

Iyi porogarmu ikorerwamo n’itsinda rya Alibaba igizwe n’umubare w’imbuga zisurwa, aho ubona uburyo mu Bushinwa Interineti yahinduye ubuzima bwa benshi. Iyi porogaramu ni yo izaba imbarutso y’ibitekerezo n’ubufasha kuri ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda mu gusubira iwabo bashinga sosiyete z’ubucuruzi zishobora gukoreshwa nk’umusingi w’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Akamanzi Clare, Umuyobozi Mukuru wa RDB na we ati “RDB ishimishijwe no gukorana n’ishuri rya Alibaba mu guha ubumenyi bushingiye ku ikorabuhanga mu bukungu ba rwiyemezamirimo b’Abanyarwanda. Twiyemeje kugera ku bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga mu gufasha abajyana ibicuruzwa mu mahanga, abakorera mu gihugu n’abanyabugeni.”

Akamanzi avuga ko basanze abaguzi b’Abashinwa bakoresha urubuga rwa Alibaba mu kumenya ibicuruzwa by’Abanyarwanda nk’ibikomoka kuri kawa kandi hari ikireze ko ubumenyi abahugurwa bazakura muri iyi gahunda buzafasha gucuruza ibikorerwa mu Rwanda ku masoko y’imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Naho Ambasaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’u Bushinwa Lt. Gen. Charles Kayonga yagize ati “Amahugurwa atangwa n’Itsinda rya Alibaba ni bumwe mu buryo bwo kwiga no guhanga udushya kuri ba rwiyemezamirimo b’u Rwanda mu rwego rwo gushinga sosiyete zishingiye ku ikoranabuhanga rya Interineti.”

Asanga ari imbarutso z’akarere mu kugira intego zo kugera ku bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, u Rwanda rukaba rukeneye abantu bafite ubumenyi bwagutse mu kugera ku bumenyi bushingiye ku ngamba z’ikoranabuhanga.

Amb. Kayonga avuga ko abahuguwe bazaba imbarutso y’ishyirwa mu bikorwa ry’ibisubizo birambye mu bucuruzi bukoresheje ikoranabuhanga.

Iki cyumweru, amahugurwa ahabwa ba rwiyemezamirimo mu bucuruzi bukoresheje interineti ni urugero rwiza Alibaba ikomeje mu byemezo byayo byo gufasha u Rwanda kugera ku bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Ibyo Alibaba imaze gufashamo u Rwanda

Muri Mutarama Alibaba yatanze amahugurwa ku bayobozi 12 b’Abanyarwanda mu bijyanye n’ubukungu bushingiye ku nama yatanzwe n’abavuga rikumvikana bo mu buyobozi bukuru bwa Alibaba, yarabereye ku kicaro gikuru cyayo.

Mu kwakira 2018, urubuga rw’Afurika mu gukoresha ikoranabuhanga mu bucuruzi rwatangirijwe mu Rwanda, ubwo bufatanye bw’u Rwanda na Alibaba bwafunguriye imipaka ubucuruzi bw’u Rwanda ku bicuruzwa bikunzwe n’Abashinwa n’ubukerarugendo.

Muri Kanama 2018, abayobozi mu rwego rwa Kaminuza zikorera mu Rwanda bakurikiranye inama ku bucuruzi bukoresheje ikoranabuhanga yateguwe na Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu Nama Nkuru y’Amashuri Makuru ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), hagamijwe gusobanurira neza abarimu ba kaminuza uburyo bwo kwinjira mu bucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga n’inganda kugira ngo na bo bazabashe guhugura ba rwiyemezamirimo b’igihe kizaza.

Ku bufatanye bwa UNCTAD, Ishuri ry’ubucuruzi rya Alibaba ryahuguye ba rwiyemezamirimo 1 000 ku buryo bwo gushaka amasoko mu gihe k’imyaka 5 mu buryo bwo gukurikirana gahunda y’abatangije Alibaba.

Muri abo 1 000 bahuguwe, abagera kuri 200 bari baturutse muri Afurika, muri bo, batanu bari Abanyarwanda banahawe impamyabushobozi muri porogaramu ya eFounders Fellowship.

Amashuri 2 yo mu karere k’Afurika muri iyi porogaramu azaterana muri Gicurasi na Kanama, akazatanga amahugurwa kuri ba rwiyemezamirimo 120 bo muri Afurika mu mwaka wa 2019.

Kuri ubu gusaba gukurikira aya mahugurwa muri Gicurasi ku banyafurika byaratangiye ku batangije ikoranabuhanga mu ishoramari bo mu bihugu bya Bostwana, Cameroon, Tchad, Kenya, u Rwanda na Uganda. Gusaba bizasozwa tariki ya 17 Werurwe 2019.

Ishuri ry’ubucuruzi rya Alibaba ni Kaminuza yashinzwe na Alibaba na Kaminuza y’u Bushinwa mu kwakira 2008. Iri shuri ryashyize imbaraga mu gushyira mu bikorwa amahugurwa ku bucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga, bufasha ba rwiyemezamirimo bo mu gihugu cy’u Bushinwa no hanze yacyo kubona imirimo.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)