Kigali film and Television School (KFTV) ishuri rimaze Kwamamara cyane hano mu Rwanda mu gutanga amasomo y’ubumenyangiro ajyanye no gukora kuri televiziyo, gukora filime, gutunganya indirimbo z’amajwi n’amashusho ryongeye gutanga amahirwe ya scholarship kubifuza kuryigamo.

Hari hashize amezi make irishuri ritanze amahirwe ya Scholarship ku banyeshuri bujuje ibisabwa ariko biza kugaragara ko hari abacikanwa ari nayo mpamvu hongeye gutangwa aya mahirwe ku babyifuza.

Ubuyobozi bw’iri rushuri bwavuze ko umuntu wese wifuza aya mahirwe asabwe kugera ku cyicaro aho iri shuri rikorera mu mujyi wa Kigali rwagati ahazwi nka Carfree zone cyangwa akaba yareba Link iri hasi akuzuzaho imyirondoro ye.

Ni gahunda yashyizweho nyuma y’uko ababyifuje bashaka aya mahirwe ari benshi bitewe n’uko abize muri KFTV bahavuga imyato ahanini hashingiwe ku bumenyi bahakura abafasha guhatana ku isoko ry’umurimo.

Kigali film and Television School ubusanzwe yigisha amasomo y’ubumenyingiro nka
Filmmaking and Television production (ku manywa, nimugoroboba ndetse no mu mpera z’icyumweru-weekend), Photography and graphic design (mu mpera z’icyumweru-week end), Music audio production , Acting for film and Television na Cartooning and visual effects.

Iyi ni gahunda ubuyobozi bwa KFTV buvuga ko bwegereje urubyiruko mu rwego rwo rwo hagurukira kwiga ibijyanye no gukora imyuga, gukora umuziki ndetse n’ibindi bijyanye n’imyuga kuko nyuma y’ayo masomo Kigali film and Television School ibafasha kubona akazi mu bigo bitandukanye hano mu Rwanda.

Kwiyandikisha bikaba bizarangirana n’ukwezi kwa Kanama uyu mwaka ari nabwo abanyeshuri bemerewe bazatangira kwiga.

Iyi niyo Link wakoresha wuzuza imyirondoro yawe
https://form.myjotform.com/90983237442563?fbclid=IwAR2nKjEELHuy5hYvbgSUKJo1fCQLhd74WT3GBOe153jusOKvFhCAIOB2jqM

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)