Kigali film and Television School (KFTV) ishuri rimaze Kwamamara cyane hano mu Rwanda mu gutanga amasomo y’ubumenyangiro ajyanye no gukora kuri televiziyo, gukora filime, gutunganya indirimbo z’amajwi n’amashusho ryongeye gutanga amahirwe ya scholarship kubifuza kuryigamo.

Iri shuri ritanga amasomo y’igihe gito mu mashami akurikira : Filmmaking, Television production, Photography, Graphic Design, Music Audio Production , Acting for film and Television Cartooning and visual effects . Aya masomo yose akaba atangwa mu bihe bitandukanye yaba kubiga kumanywa Nimugoroba no muri Weekend.

Ubuyobozi bw’irishuri buvuga ko buri mwaka butanga amahirwe kubifuza kuryigamo, iki kikaba ari icyiciro cya kabiri muri uyu mwaka wa 2019. Bukaba bushishikariza urubyiruko rwose rubyifuza kandi rwujuje ibisabwa kohereza ibi bikurikira ku buyobozi bwa KFTV rukibonera amahirwe yo kwiga Imyunga, nyuma y’amasomo ikigo kibafasha kubona imirimo mu bigo bitandukanye bikora ibijyanye nibyo baba bize .

Ababyifuza bakwohereza ibi bikurikira kuri address iboneka kuri website y’iri shuri ariyo : http://kigalifilmschool.com/ cyangwa bakabizana ku cyicaro cy’ishuri giherereye mu mujyi rwagati (Carfree zone) hafi na KCB.

1.Ibaruwa yandikiwe umuyobozi w’ishuri isaba scholarship irimo icyo yifuza kwiga
2.Photocopie ya diplome cyangwa certificate y’amashuri atandatu yisumbuye cyangwa kaminuza
3.Kuba azi icyongereza
4.kuba yiteguye gutangira kwiga igihe cyose yaba yemerewe kwiga .
5.Photocopy y’indangamuntu.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)