Isimbi Noeline wari mu bakobwa bahataniye guhagararira intara y’Amajyaruguru mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ariko akaza kubura amahirwe, bitunguranye yasohoye amafoto yambaye ubusa buri buri.

Nyuma yuko Isimbi abuze amahirwe yo gukomeza mu irushanwa rya Miss Rwanda, yavugishije abantu mu buryo bukomeye kubera ubuhamya yatanze bw’ubuzima bukomeye yanyuzemo.

Ubu noneho yatunguranye asiba amafoto yose kuri konti ye ya Instagram arangije yuzuzaho ay’uruhererekane amugaragaza yambaye ubusa mu nguni z’umubiri wose.

Muri aya mafoto hari aho Isimbi Noeline yifashe ku mabere, aryamye mu buriri ahumirije, yateye umugongo umufotozi, yubitse inda n’andi. Yakomeje gushyiraho andi menshi nabwo yambaye ubusa, hamwe yerekanaga amabere ubundi akaryama agaramye ntacyo yikinze.

Ntibiramenyekana nimba uyu mukobwa ariwe wasohoye aya mafoto ku bushake bwe cyangwa ari undi muntu waba yakoresheje konti ye, twagerageje kumuvugisha ariko dusanga telephone ye itariho.

Inkuru ku mibereho ya Isimbi Noeline y’ubuzima busharira yagiye agarukaho harimo ko yabaye umwana wo ku muhanda, umumansuzi n’ibindi byinshi byatumye imitima ya benshi imugirira impuhwe. Avuga ko yanyuze muri byinshi haba mu Rwanda no mu bihugu bitandukanye yabayemo birimo Uganda, Kenya, RDC na Afurika y’Epfo.

Yigeze kugira ati “Nabaye mu muhanda kuva ku myaka icyenda kugeza kuri 11 nakoreraga ububobo mu Kiyovu […] nyuma naragiye nambuka umupaka ndatoroma. Nta burigade y’i Kigali ntigeze mfungirwamo. Nagiye muri Afurika y’Epfo gushaka ubuzima, nari naciye mu bihugu bitatu Mozambique, Malawi na Zambia, nahingukiye Pretoria bwari bwije mfite ibikapu byinshi.”

Yatangiye gushakisha abanyarwanda baba batuyeyo, ajya Capetown naho ahurirayo n’ubuzima bukomeye. Ati “Nagize igitekerezo cyo kuba naba umubyinnyi mu kabari mu Rwanda babyita kumansura.”

Muri ibyo bihugu byose avuga ko ibyo yaboneyemo ubuhamya bukomeye ni Kenya na Afurika y’Epfo kuko muri Kenya yahafungiwe amezi icyenda, agafungurwa agarurwa mu Rwanda.

Nyuma yashatse ibyangombwa asubira muri Kenya ahamara imyaka itanu yigira inama yo kujya kuba muri Afurika y’Epfo ariko kubera ibyangombwa amara amezi abiri mu nzira, agezeyo atangira gukora akazi ko kumansura mu tubari twaho.

Uyu mukobwa yagarutse mu Rwanda umwaka ushize mu Ugushyingo aje kureba ko yabona amahirwe mu irushanwa rya Miss Rwanda ariko biza kumwangira kuko yagerageje kwiyamamaza mu ntara ebyiri zose bikanga kubera kutuzuza uburebure busabwa.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(53)