Abasore batatu b’abanayamuziki bari bagize itsinda rya Yemba Voice bamaze gutandukana, buri wese akaba agiye gukomeza muzika ku giti cye.
Yemba Voice n’itsinda ryari ritaramara igihe kinini muri muzika Nyarwanda ariko rimaze kwigarurira imitima y’abatari bake, benshi barikunze mu ndirimbo zitandukanye nka African Woman, Turakundana, Go Down bakoranye na Riderman n’izindi.

Mugabutsinze Moise, Rusanganwa Nobert na Bill Ruzima bari bagize iri tsinda bahisemo kurihagarika kuva mu Kuboza 2018 ariko ntibyahita bitangazwa, buri wese akaba agiye gukora muzika ku giti cye.

Billy Ruzima yavuzeko nubwo batandukanye baracyari abavandimwe, bikaba ari icyemezo bemeranyijweho nyuma yuko basoje kwiga mu ishuri ryamuzika.

Ati “Ni itsinda tutagikorana ariko turacyari abavandimwe, ni icyemezo twafashe ubwo twarangizaga amashuri aho twigaga mu ishuri rya muzika rya Nyundo buri wese yiyemeza kwikorana."

Mu mwaka wa 2016 nibwo Yemba Voice yavutse ubwo itsinda rya Sauti Sol ryazaga gukora ibitaramo byo kumurika album “Live And In Africa” mu Rwanda, bahabwa amahirwe yo gusubiramo indirimbo yitwa ‘Shake Yo Bam Bam’ bahita bihuza batangira itsinda.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)