Nsengiyumva François n’umuhanzi Nyarwanda wamamaye hirya no hino mur’iyi minsi ku ndirimbo ze ebyiri zirimo iyitwa "Igisupusupu" "Icange mukobwa" yacurangaga umuduri mu masoko i Gatsibo na Kayonza yishyurwa igiceri cy’ijana(100Frw) kur’ubu arishyurwa akayabo n’amakompanyi atandukanye mu Rwanda.

Nsengiyumva yavutse mu mwaka wi 1979 ar’ubatse afite n’abana 2 aganira na Ibyamamare.com nyuma y’igitaramo cya Iwacu Muzika Festival i Rubavu yahamije ko ashaka kwagura inganzo ye Abanyarwanda bakemera kuko impano atari icyo ashakisha

"Ngewe ndashaka kwerekana ubushobozi nkatanga umuziki nyawo, usobanutse kandi wuzuye ndishima iyo mu bitaramo imbaga y’abanyarwanda yose indi inyuma, abantu babyina bishimye bintera imbaraga"

Nsengiyumva ngo aterwa ishema no kuba Ahagarariye Akarere ka Gatsibo

"Ubu Mayor wacu wa Gatsibo asigaye ankunda byabuze urugero aziko afite umuhanzi ukomeye mu Gihugu nawe bimutera ishema, ubu iwacu ku murenge baranzi urumva ibintu biri kugenda neza cyane" Nsengiyumva

Uyu muhanzi avuga ko abona ubutumwa buturuka hirya no hino ndetse n’umugore we amushyigikiye mu kazi ke ku buryo iyo abonye aririmba ahantu hari Minisitiri na Guverineri bimwereka ko Abanyarwanda bose bamuri inyuma.

Mu bitaramo Nsengiyumva avuga ko iyo ari kurubyiniro aharanira gushimisha abantu bakabyina bagakuba urukweto ku buryo bimunezeza cyane ko we abishimira Imana kuko ariyo yamushyize hejuru.

Kubyari bimaze iminsi bicicikana ko indirimbo ze zahagarikwa kubera imvugo zirimo bamwe bita ibishegu nko mu Gisupusupu avuga ko atarengera kuko nawe afite abana

"Nge baravuga nkicecekera , indirimbo irimo amagambo mabi ntiyakundwa iriya ndirimbo nta bishegu birimo, ababivuga n’akazi kabo nge ndi mu kazi kange"

Nsengiyumga avuga ko kuwa 12.07.2019 azashyira hanze indirimbo ye nshya yise "Rwagitima" indirimbo ahamya ko izaza ifite agashya ko kandi amara impungenge abumva ko izaza irimo amagambo asanishwa nayo muzayibanjirije.

Nsengiyumva François niwe muhanzi umwe rukumbi uzazenguruka igihugu mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival bifatwa nkibyasimbuye irushanwa rya Guma Guma.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)