Izere Noella ni umwe mubahanzikazi Nyarwanda bagaragaje ko bibitseho impano yo kuririmba

Uyu mukobwa yashyize hanze indirimbo yise "Niho" yakoranye n’umuraperi Khalfan.
Ni indirimbo ya kabiri Izere ashyize hanze nyuma yiyo yaherukaga gusshyira hanze yise "Bivuge"

Iyi ndirimbo nshya ya Izere avugako ishingiye ku nkuru z’ibisanzwe bibaho mubakundanye, mu kiganiro yagiranye n’ibyamamare.com, yavuzeko ibyo yaririmbye bitamubayeho ariko hari bandi byagiye bibaho.

Yagize ati "Igitekerezo cy’iyi ndirimbo aho nagikuye, umuntu uri murukundo hari ukuntu ashobora kureba uwo bakundana akamenya byinshi bimuri kumutima" akomeza agira ati "aho hantu muri izo jesite niho mbonera uwo muntu, ni uko igitekerezo cyaje kugirango nandike ino ndirimbo"

Izere avugako afite gahunda yo gukora indirimbo nyinshi kandi yizeye ko abantu bazakunda, yaduhamirijeko ateganya kuba yashyira hanze indi nirimbo ya Gatatu mu kwezi kwa 12 ndetse agatangira agakora n’amashusho y’indirimbo ze.

Izere Noella impano ye avugako atari iya none kuko ngo akomoka mu muryango w’abaririmbyi akaba avukana n’umuhanzi kazi Liza Kamikazi wakanyujijeho hano mu Rwanda.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(2)