J.Minani ubusanzwe witwa Minani Jeremie n’umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda ariko bakorera umuziki ibwotamasimbi. Uyu musore wihebeye injyana ya Hip Hop avuga ko nyuma yo kunyura mu nzira zikomeye arwanira kugaragaza impano ye akaza kubigeraho, ubu arifuza gufasha n’abandi.

Minani ufite imyaka 20 y’amavuko, akomoka mu Karere ka Nyamagabe mu ntara y’amajyepfo, kuva mu 2011 nibwo yagiye gutura muri Canada n’umuryango we.

Uyu musore avuga ko yabayeho mu buzima butari bworoshye ariko ntibyigeze bimuca intege mu gukunda muzika, yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba akiri muto kugeza nubwo mu nkambi babagamo bamuhimbye akabyiniro ka ‘The Music Kid’.

Nyuma yo kujyanwa muri Canada n’umuryango we, nibwo yatangiye kwizera ko inzozi ze zo kuzaba umuhanzi ashobora kuzigeraho.

J.Minani mu kiganiro na IBYAMAMARE.Com, yavuze ko kuva yatangira gukorera muzika muri Canada amaze gutumirwa mu bitaramo bitandukanye birimo We days kiri mubyitabirwa cyane muri iki gihugu, Kids Initiative, TJ’S Gift Foundation n’ibindi.

Amaze guhabwa ibihembo bibiri, kimwe yagihawe na Global News TV ikindi agihabwa n’ishuri rya Luis Riel.

Ishimwe rikomeye afite ku mutima nuko amaze gukora inzu ye itunganya muzika yise Elyon Inc, iyi ikazatuma agera ku ntego yihaye yo gufasha abafite impano muri muzika byumwihariko mu njyana ya Hip Hop ariko babuze aho bayigaragariza.

Yagize ati “Nanyuze mu nzira ndende kugirango ngere aho ndi uyu munsi, sinavuga ko nabigezeho kuko ndi umuhatari ahubwo nukubera Imana. Rero nanjye ngomba kugira icyo nkora ngafasha abandi bari inyuma yanjye, Imana ishimwe kuko nujuje studio yanjye ndizera neza ko aribwo buryo bwa mbere buzanyorohereza gufasha abandi nk’uko nahoze mbirota”.

Yakomeje avuga ko ikindi yishimira nuko yabaye umwe mubazagaragara muri filime mbarankuru ivuga ku Rwanda Rushya irigukorwa n’umunya-Canada, Julie Epp.

Uyu musore ngo aritegura no kugaruka mu Rwanda mu minsi irimbere, akaza kumenyekanisha ibihangano bye akazahava anakoranye n’abandi baraperi bakomeye.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)