Ngabo Francois Jean de Dieu uzwi nka Jado Fashion Designer ni umwe mu bahanga imideli bamaze kumenyekana kubera kwambika abantu batandukanye imyenda ya Kinyafurika.

Ngabo Francois Jean de Dieu ni umusore ukuri muto afite imyaka 25 y’amavuko akorera akazi ke ko kudoda imideli mu Mujyi wa Rubavu ariko agakunda gukorera i Kigali cyane,aho aba aje kuvugana n’abifuza ko abadodera.

Ngabo Francois Jean de Dieu ni umusore ukuri muto afite imyaka 25 y’amavuko

Mukiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ibyamamare.com, Ngabo avugako yatangiye ibyo guhanga imideli muri 2016 abijyamo neza 2017 nanubu akaba agikomeje urugendo rwo kwambika abantu bagasaneza.

Urugendo rwe yarutangiye adoda imyenda akayamamaza kuri Facebook yifashishije paje yashyizeho akayita “Ambara uberwe” ari naho n’ubu usanga imyambaro aba yarahanze.

Avuga ko kugeza ubu abakiliya bamaze kuba benshi, ku buryo ateganya no kwagura ibikorwa bye akabigeza i Kigali, kuko bimusaba gukora ingendo nyinshi azanira abakiriya imyenda baba bamutumye.

Ngabo twamubajije kukibazo cy’abadozi b’imyenda bakunze gutinza abakiriya ndetse ugasanga banabiciye gahunda, yemeje ko koko ibi bihabo kubadozi bamwe na bamwe ariko kuriwe ngo arabyirinda cyane kuko akora ibishoboka byose kugirango yubahirize gahunda y’umukiriya.

Yagize ati "Yego bijya bibaho ugasanga umukiriya yaguhaye komande y’imyambaro ariko ntuyimuhere kugihe, nanjye ntabwo navugako bitambaho, bishobora guterwa n’akazi uko kangana, ugasanga umwanya ubaye muto, nibwo ushobora kwica yagahunda wahaye wa mukiriya wawe, ibyo njyewe ngerageza kubirwanya kandi ngenda mbishobora kuburyo umukiriya wanjye dukorana neza akagenda yishimye."

Adoda imyenda itandukanye ikozwe kinyafurika

Tumubajije kubyo kuba yari amaze iminsi atigaragaza cyane, yahamije ko koko aribyo yari asa naho ahuzeho kubera amasomo ariko ubu ngo akaba yagarutse, yagize ati "Nibyo koko ntabwo narinkigaragara cyane nkuko mwambonaga mbere, cyari ikibazo cy’amasomo ariko ubu nagarutse ndigukora."

Jado ahamyako ibyo akora bikunda kandi abona ari umuhamagaro we, akaba ari nayo mpamvu yifuza kuba yashinga ishuri ryigisha guhanga imideli no kuyikora.

Avuga kandi ko,yifuza kuzashinga uruganda kugira ngo yagure ibikorwa bye kandi abashe guhaza isoko afite,kuko ari rinini kandi rikomeje kwaguka.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)