Tuyishime Joshua[Jay Polly] wari umaze amezi agera kuri atanu afunzwe, yarekuwe yakuwe yakirwa n’umugore n’umwana wabo

Jay Polly yafunguwe taliki ya 01 Mutarama 2019,nibwo yasohotse muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere.


Jay Polly yakirijwe umwana we

Byari ibyishimo byinshi k’umuryango wa Jay Polly ahagana isaa tatu n’igice z’igitondo kuri uyu munsi ubwo uyu muraperi yasohokaga muri gereza ya Nyarugenge iri Mageragere, yitwaje inkoni aherekejwe n’umucunga gereza.

Yageze hanze abanza gutinda gato ubona aganira n’uwo mucungagereza, nyuma arazamuka agana ku biro bya gereza aho yafatiye impapuro zimurekura.

Agisohoka yakiriwe n’umugore we Uwimbabazi Sharifa hamwe n’umwana wabo.

Kuwa 24 Kanama 2018 nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwamuhamije icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umugore we akamukura amenyo.

Mu rukerera rwo kuwa 4 Kanama 2018, nibwo Jay Polly yakubise umugore we ubwo bari bavuye mu kabari banyoye, bakagirana amakimbirane yavuyemo imirwano ikomeye.

Gereza kuri Jay Polly yamubereye ishuri rikomeye, ndetse ngo yiteguye guhita akora indirimbo yise Umusaraba wa Yoshuwa, izaba ivuga ku bizazane yanyuzemo mu mwaka wa 2018.

Kuri uyu munsi w’ubunani hateguwe igitaramo cyo kwakira uyu muhanzi

Icyo gitaramo kiraza kubera mu kabyiniro kitwa Platnum ahahoze hitwa Beirut i Nyarutarama. mu bagiye kwakira Jay Polly harimo na Bad Rama wateguye igitaramo cyo kumwakira.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)