Jules Sentore umwe mu bahanzi bazwiho ubuhanga byumwihariko mu njyana gakondo, agiye gukora igitaramo gikomeye yise ‘Inganzo yaratabaye’ kigamije kwerekana uruhare rw’inganzo mu kubohora igihugu.

Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Nyakanga 2019 nibwo Jules Sentore n’abari kumufasha gutegura iki gitaramo, bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru maze bagisobanuraho byimbitse.

Kuba barakise ‘Inganzo yaratabaye’ ngo nuko bifuza kugaragaza uruhare inganzo yagize mu rugamba rwo kubohora igihugu, bikajyana nuko Abanyarwanda bari mu cyumweru cyo kwizihiza umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 25.

Sentore yagize ati “Iki gitaramo intego yacyo ahanini ni ukwibaza tuti mu gutabara igihugu inganzo yabigizemo uruhe ruhare kimwe no mu kucyubaka…Twebwe rero dushaka gufatanya n’Abanyarwanda tubabwira ko inganzo yatabaye igihugu.”

Patrick Rugira Umujyanama wa Jules Sentore, yabwiye itangazamakuru ko hashize amezi arindwi bategura iki gitaramo, bakaba bazanaboneraho no kumurika indirimbo nshya enye uyu muhanzi yashyize hanze muri ayo mezi yose.

Itsinda rya ‘Ingangare’ ribarizwa mu Bubiligi nabo ni bamwe mu bazaririmba muri iki gitaramo, babwiye itangazamakuru ko biteguye kuzahacana umucyo kuko biteguye bihagije.

Iki gitaramo kizaririmbamo kandi abandi bahanzi nka Intore Masamba, Joel Ruti umuvandimwe wa Jules, Ibihame Cultural Troupe ndetse n’abagize Gakondo Group.

Kizabera muri KCEV ahazwi nka Camp Kigali kuri uyu wa gatanu tariki 5 Nyakanga 2019, guhera saa 6. Kwinjira ni 10.000 Frw mu myanya isanzwe, 30.000 Frw mu myanya y’icyubahiro na 200.000 Frw ku meza y’abantu 8.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)