Nyuma yo gukora indirimbo "DIARABI" yakunzwe cyane yafatanyije na Ruti ndetse na King Bayo ubu Jules Sentore yashyize hanze indirimbo yise ‘Guluma’ yafatanyije na Iryn Ntale umuhanzikazi mu gihugu cy’Ubugande,indirimbo igaragaramo uyu muhanzi yisanishije n’umushoferi.

Mu rurimi rw’ikigande "Guluma" bisobanura Kubabazwa, Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Madebeats, naho amashusho akorwa na Sacha Vybz umaze kwigarurira abahanzi benshi bakorera umuziki mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba. Jules Sentore atangazako igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaturutse ku gitaramo aba bahanzi bombi bahuriyemo mu ntangiro z’umwaka ushize.

Jules Sentore avuga ko Igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaturutse kuri bose ariko ahanini ku witwa Yese Oman Rafiki wabafashije kwandika iyi ndirimbo. Uyu ni umwanditsi w’indirimbo muri Uganda wajyaga unandikira Radio & Weasel, Bebe Cool, Bobi Wine na Iryn Ntale akaba ajya amwandikira.”


Jules akomeza yemeza ko“Igitekerezo nyamukuru cyaturutse ku gitaramo cya Kigali Jazz Junction twahuriyemo, nyuma y’igitaramo nibwo twinjiye muri studio dutangira gutunganya ariko kubera imishinga myinshi twari dufite twemeranya ko izajya hanze muri uyu mwaka ariko indirimbo ni iyanjye.”

Uyu muhanzi Unafite igitaramo muri uyu mwaka cy’imbaturamugabo kizaba muri Nyakanga. Ngo intego yacyo n’uko kizaba cyitwa akazabitangaza mu minsi ir’imbere. Iyi ndirimbo "Galuma" yiganjemo ubutumwa bw’urukundo, Sentore we avuga ko burya umuntu ashobora kubana n’undi atari uko bafite ibya mirenge ahubwo bike bafite bakabinezererwamo kandi urukundo rwabo rugakomeza kuba ubukombe,agira ati mu ndirimbo mba ndi umushoferi, ndi umuntu udahagaze neza mu mikoro ariko nyuma tukaza kubona umuterankunga, akadufasha mu kazi k’ubushoferi

Umukobwa we aba ari umuntu ushushanya n’amarangi na we nk’umunyabugeni nkamubonera umuntu ugomba kumutera inkunga mu kazi. Mu rugo byarangiye muri iyi ndirimbo turi kubyishimira na we yerekana amafoto yari yarashushanyije.”
Reba Iyi Ndirimbo "Guluma" Hano
https://www.youtube.com/watch?v=dor...

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)