Bernavis Scottish University isanzwe iri muzabaye ubukombe mu gihugu cya Benin igiye gufungura ishami mu Rwanda nyuma yo gufungura iryo muri Nigeria na Ghana.

Iyi kaminuza yatangijwe n’Abanya-Scotland iri mu myiteguro yo kuza gutanga ubumenyi hano mu Rwanda nk’uko twabitangarijwe na Rutembesa Anicet uyihagarariye mu bihugu byo mukarere ka Africa y’Uburasirazuba.

Rutembesa yagize ati “Nibyo koko kaminuza ya Bernavis Scottish irifuza gufungura ishami mu Rwanda mu minsi ya vuba. Turi mu nzira zo gusaba ibyangombwa bitwemerera gukorera mu Rwanda hazahita hakurikiraho guhitamo aho tuzashyira Campus no kwuzaza ibindi nkenerwa.”

Bernavis Scottish University itanga ubumenyi mu mashami ya Bachelor of Sciences, Management, Engineering Technology, Education, Law, Theology na Petroleum Engineering.


Rutembesa Anicet uhagarariye Bernavis Scottish University.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(2)