Umunyarwenya Mugisha Emmanuel uzwi cyane nka ‘Kibonke Clapton’ muri filime nyarwanda zitandukanye, yateguye igitaramo cy’urwenya azafatanyamo n’abandi banyarwenya bazwi cyane hano mu Rwanda nabo hanze yarwo.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 9 Ukuboza 2018 nibwo mu mujyi wa Kigali hateganyijwe igitaramo cy’urwenya Kibonke yise ‘Life is funny christian comedy’.

Mu kiganiro Kibonke yagiranye n’Ibyamamare.com yavuze ko muri iki gitaramo azaba afatanyije n’abandi banyrwenya bakomeye barimo Babou, Mika, Niyitegeka Gratien (Seburikoko) ndetse na Djasa Djasa uzaba yaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Hazaririmbamo kandi umuramyi Serge Iyamuremye, Dj Spin uzasusurutsa abitabiriye abavangira imiziki n’itorero Inkindi Itatse rizafasha Clapton ku rubyiniro.

Uyu munyarwenya uri mu bamaze kwigaruria imitima ya benshi, yashimangiye ko iki gitaramo kizarangwa n’udushya twinshi harimo nako azafatanya n’umugorewe Mutoni Jacky baherutse gusezerana imbere y’amategeko.

Life is funny Christian Comedy izabera muri Kigali Serena Hotel kuri iki Cyumweru kuya 9 Ukuboza 2018 guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba (5PM). Kwinjira bikaba ari ukwishyura 5.000frw mu myanya isanzwe na 10,000frw mu myanya y’icyubahiro.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA Kibonke


Kibonke Clapton yasuye IBM TV (Ibyamamare tv)


Urupapuro rwamamaza iki gitaramo

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)