Imodoka itwara abanyeshuri ifatiwe n’inkongi y’umuriro Kicukiro irashya irakongoka shoferi ararusimbuka.

Iyi modoka ihiriye Kicuro werekeze i Nyanza hafi ya Nobleza Hotel, aho shoferi yagiye kubona ngo imodoka iri gucumba agahita avamo ariko kubera yari yamaze gufatwa igice kinini akabura icyo yakora ngo ayizimye itarafatwa yose.

Polisi yavuze ko iyi modoka yafashwe muri iki gitondo cyo kuwa 04 Werurwe 2019 ubwo yajyaga gufata abanyeshuri ngo ibajyane ku ishuri.

Yakomeje ivuga ko iyi mpanuka ishobora kuba yatewe n’insinga z’imodoka zakoranyeho.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)