Kidum Kibido umwe mu bahanzi bazwiho ubuhanga muri muzika y’umwimerere muri aka karere, yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane aje kwitabira igitaramo ngaruka mwaka kizwi nka Rwanda Connect Gala.

Ni ku nshuro ya kabiri mu mujyi wa Kigali hagiye kubera igitaramo cyiswe Rwanda
Connect Gala, abagitegura bakaba bemeza ko kizajya kiba buri mwaka.

Intego y’iki gitaramo nk’uko bitangazwa nka Liliane Umutesi, umuyobozi wa Kigali Line Up ari nayo iri kugitegura, ni uguhuza Abanyarwanda n’abanyamahanga baba baturutse impande zitandukanye baje kwizihiriza iminsi mikuru y’impera z’umwaka mu Rwagasabo.

Bikaba ari ibirori bidasanzwe birangwa no gusabana ndetse no guhuza abataherukanaga, bigasusurutswa na muzika ndetse n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro bitandukanye.

Umuhanzi Kidum n’umwe mu bakomeye bazasusurutsa abazitabira iki gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ukuboza 2018, ahazwi nka KECV hahoze hitwa ‘Camp Kigali’ guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6PM).

Uyu muhanzi ukomoka i Burundi wamaze no kugera mu mujyi wa Kigali, azaba afatanya na Cecile Kayirebwa ufatwa nk’umwamikazi wa muzika mu Rwanda, umunyarwenya Niyitegeka Gratien uzwi cyane nka ‘Seburikoko’ , itorero Inganzo Ngali n’abandi.

Kwinjira muri ibi birori ni ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda (10.000Frw) ku muntu umwe, n’ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000Frw) ku meza y’abantu 8.


Kidum agisesekara ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe


Cecile Kayirebwa we amaze iminsi abarizwa mu mujyi wa Kigali


Itorero Inganzo Ngali nabo bazasusurutsa abazitabira Rwanda Connect Gala II


Niyitegeka Gratien uzwi nka Seburikoko nawe azaba ahari


Urupapuro rwamamaza iki gitaramo

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)