Ku nshuro yacyo ya kabiri Igitaramo cyiswe Rwanda Connect Gala kizaba tariki ya 21 ukuboza,kizazahurirwamo n’Abahanzi bafite amazina akomeye Mu Rwanda ndetse no mu muryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazu.


Aba bahanzi ni Kidumu Kibido ukomoka mu gihugu cy’abaturanyi cy’uburundi ndetse na Cecile Kayirebwa nawe w’icyamamare hano mu Rwanda mu ndirimbo gakondo zo hambere,Aba bombi bazahurira muri iki gitaramo hamwe n’umukinnyi wa firimi nyarwanda uzwi nka Seburikoko aho bazaba bashimisha abakunzi babo bazitabira iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro yacyo ya kabiri,Iki gitaramo kizabera ahazwi nko muri Camp KigaliKigali Conference and Exhibition Villageguhera i saa kumi n’ebyiri 18:00pm z’umugoroba.



Mbabazi Lilian Uyobora Komapanyi ya "Kigali Line Up" atangaza ko Iki gitaramo kizaba kidasanzwe kuko abazakitabira ntaho bazahurira n’irungu cyane ko ari igitaramo kiba kigamije kwizihiza iminsi mikuru abantu bagasabana nabo bataherukanaga ari nako basususrutswa n’umuziki mwiza uzaba ucurangwa mu buryo bwa LiveImbonankubonen’abacuranzi babahanga barimo iki cyamamare muri afurika Kidumu Kibido,Cecile Kayirebwa ,"Umuti Mu Nganzo Group" n’abandi benshi.

Ibiciro muri iki gitaramo bizaba bihagaze bitya,Amafaranga 10,000frw kuri buri muntu ndetse n’ibihumbi 150,000frw ku meza y’abantu umunani[8]Imyidagaduro ivanze n’umuco nyarwanda niyo ntego y’bategura iki gitaramo ngarukamwaka mu guhuza abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga batandukanye.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)