Kigali Arena inzu y’itezweho guhindura isura y’imikino n’imyidagaduro mu Rwanda mu gihe gito kirimbere iraba itashywe kuko imirimo yo kuyubaka yatangiye kugana ku musozo.

Iyi nzu irikwubakwa i Remera iruhande rwa Stade Amahoro, izajya yakira imikino ya Basketball, Volleyball, Tennis na Football ikinirwa mu nzu. Ishobora kwakira ibitaramo, inama mpuzamahanga, ibiterane n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Kigali Arena izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10, izahita ifata umwanya wa 10 mu mazu y’imikino n’imyidagaduro yakira abantu benshi muri Africa.

Iyi nyubako irikwubakwa mu buryo bugezweho izaba ifite aho abantu bagurira icyayi, ikawa ndetse n’ibindi abantu bashobora gufata baje ku mukino.

Ibimaze gukorwa kuri iyi nyubako nibyo byinshi kurusha ibisigaye ugereranyije n’igihe gito imaze yubakwa, ntawashidikanya ko mu mezi make arimbere izatahwa.

Sosiyete y’ubwubatsi y’Abanya-Turikiya, Summa- Rwanda yubatse Kigali Convention Centre ninayo irikwubaka iyi Kigali Arena.

UKO IZABA IGARAGARA NIMARA KWUBAKWA

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)