Kigali Arena inzu y’itezweho guhindura isura y’imikino n’imyidagaduro mu Rwanda, ubunini bwayo, ubwiza n’ubuhanga y’ubakanywe kandi mu gihe gito, uwavuga ko ikwiriye kubera urugero iyubakwa ry’ibindi bikorwa remezo ntiyaba yibeshye cyane.

Iyi nzu irikwubakwa i Remera iruhande rwa Stade Amahoro, izajya yakira imikino ya Basketball, Volleyball, Tennis na Football ikinirwa mu nzu. Ishobora kwakira ibitaramo, inama mpuzamahanga, ibiterane n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo imirimo yo kwubaka Kigali Arena yatangiye, biteganyijwe ko mu cyumweru kimwe iyi mirimo izaba igannye ku musozo kuburyo ishobora gutahwa ku itariki ya 4 Nyakanga ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza isabukuru y’imyaka 25 rwibohoye.

Iyi nyubako izaba iya mbere nini y’imikino mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba ikaza no mu icumi za mbere muri Africa, umuvuduko yubakanywe byari bikwiye kubera urugero rwiza n’abandi bafite mu nshingano kwubaka ibindi bikorwa remezo bitandukanye.

Kigali Arena igizwe n’ibice 4 (zone), umuntu azajya agura itike iriho umuryango agomba kwinjiriramo na nimero y’intebe ari bwicareho.

Umuntu akinjira muri iyi nyubako azajya azamuka ahingukire mu gice kizaba kirimo za restaurant n’intebe abantu bashobora kwicaraho hanze baganira cyangwa se bafungura.

Sosiyete y’Abanya-Turikiya, Summa Rwanda, niyo yahawe imirimo yo kwubaka iyi nzu izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 10, yahawe iyi mirimo nyuma yo kugaragaza ubushobozi ubwo yasoza Kigali Convention Centre.

Abakozi 500 bubaka iyi nzu ni abubatsi bakomeye bo muri Turikiya bunganirwa n’Abanyarwanda bagera ku 1000.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)