Kigali Protocol n’itsinda rigizwe n’urubyiruko rwo mu mujyi wa Kigali, rwishyize hamwe baganije kwiteza imbere. Bakaba bafasha abantu batandukanye mu gutuma ibirori byabo bigenda neza by’umwihariko mu bijyanye no kwakira ababyitabiriye.

Kimwe mu bituma abatashye ibirori cyangwa ibitaramo bitandukanye banyurwa harimo n’uburyo bakirwa, biba akarusha iyo bakiriwe n’abahanga babizobereyemo.
Aha niho havuye igitekerezo cyo gutangiza Kigali Protocol nk’uko twabitangarijwe na Umukundwa Josua Jidenah wayitangije.

Umubare munini wabagize Kigali Protocol n’urubyiruko rwasoje amashuri n’abandi bacyiga mu makaminuza atandukanye mu mashami ajyanye no kwita kubabagana, bikaba ari na kimwe mu bibafasha gukora akazi kabo kinyamwuga.

Josua Jidenah umuyobozi w’iritsinda, mu kiganiro na Ibyamamare.com yadutangarije ko umwihariko bafite ari ugukora inshingano bahawe kinyamwuga.

Yize ati “Kigali Protocol dukora akazi ko kwakira abantu [Protocol na Service] mu birori bitandukanye nk’amakwe, ibitaramo, amanama n’ibindi. Kuba dukora akazi kacu neza aho twatumiwe nibyo bituma n’abandi batubonye bifuza kudutumira, umwihariko dufite nuko dukora kinyamwuga kandi tukarangwa na discipline iherekejwe no gusa neza mu kazi”.

Wifuza gutumira Kigali Protocol mu birori byawe ngo wabandikira kuri email ikurikira : Josuatill25@gmail.com cyangwa ukabahamagara kuri 0788230778.


Umukundwa Josua Jidenah umuyobozi wa Kigali Protocol.

Iri tsinda niryo ryakiraga abantu mu gitaramo cyiswe ’Bigomba Guhinduka’ itsinda Daymakers baherutse gukora.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)