Placide Nizeyimana n’umuraperi ukomoka mu karere ka Rubavu mu muziki yitwa King Boy Ngomijana, aririmba cyane ku buzima bwo ku muhanda, amahoro n’urukundo yakuze akunda Taff Gang , 2Pac na Eminem bo muri Amerika.

King Boy wiyise Ngomijana yatangiye umuziki mu mwaka wa 2015 mw’itsinda ryitwaga The Parteners ritaje kwamamara kubera guhura n’inzitizi zo kumenyekanisha ibikorwa byabo urugendo rwazitiwe n’amasomo iby’itsinda birangira bur’umwe aciye iye nzira.

Afite indirimbo nyinshi zirimo iyitwa Igihe n’iyitwa FM yamuzamuriye izina mu ntara y’uburengerazuba indirimbo yanyujijemo ubutumwa aho yagarukaga ku kuba nawe yifuza imbaraga za Radiyo akerekana uwo ariwe, icyo ashoboye akanageza ubutumwa bwaguye ku muryango Nyarwanda.


Mu ndirimbo FM yasabye umusada Itangazamakuru kugira ngo yamamare

Ngomijana ku kwibanda kuririmba ku buzima bwo ku muhanda hari aho abikomora n’ubwo atawubayemo

"Ubuzima bw’umuhanda ntibworoshye sinabubayemo ariko mbana nababubayemo, nyura kubari muri ubwo buzima mbese n’ubuzima bugoye, butoroshye na gato niho mpera ntanga umusada w’ubuvugizi ku bababaye " King Boy


Ngomijana inzozi ze n’ukuvugira abababaye

Kubura amikoro n’abaterankunga ngo niyo ntandaro yo kutamamara ngo amenyekane mu gihugu hose.

"Mu by’ukuri n’utabizi abimenye mu muziki udafite amikoro ahagije ntibihagije ngo ugere kure, iyo ufite impano ufite n’amafaranga biragufasha kandi bikagenda neza, nk’ubu mbonye nka Manager umfasha ntakubeshye izina ryange ryamenyekana ariko ubu nkiri kwisuganya ntibyoroshye na gato ariko nizera Imana n’abakunzi b’umuziki ko igihe nikigera bazasukuma impano yange" Ngomijana

Nk’umuraperi Ngomijana avuga ko abaraperi ahenshi badafite izina ryiza kubera bamwe muri bakuru babo babatanze mur’iyi njyana bayisize isura y’ibiyobyabwenge gusa avuga ko ubu urebye biri kuza kubera ko hari kuvuka Abaraperi bashya bafite n’imyitwarire myiza.

Nk’umuhanzi wifuza iterambera yatangarije Ibyamamare.com ko ari gutegura gukorana bya hafi n’abandi bahanzi bakuru bubatse izina kugira ngo nawe amenyekane hirya no hino mu Gihugu.


King Boy Ngomijana ngo agiye kwagura umubano n’abahanzi bamutanze mu muziki.

Reba hano amashusho y’indirimbo FM ya King Boy Ngomijana

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)