King James umwe mu bahanzi beza b’injyana ya R&B mu Rwanda, yakoze ibidasanzwe mu mashusho y’indirimbo ye ‘Igitekerezo’ yashyize hanze aho yahisemo gukoresha umukobwa ufite ubumuga bw’uruhu (albino).

Nyuma y’amezi abiri Kinga James ashyize hanze iyi ndirimbo ‘igitekerezo’ mu buryo bw’amajwi (audio), kuri ubu yanashyize hanze amashusho yayo akomeje kugarukwaho na benshi kubera gushyiramo uyu mukobwa ufite ubumuga bw’uruhu.

Benshi mu bari kugaruka kuri iyi ndirimbo usibye kuvuga ko ifite amagambo aryoheye amatwi n’injyana igera ku mutima, banashimira uyu muhanzi ku bw’igitekerezo yagize mu mashusho yayo akagaragaza ko n’abafite ubumuga ari abantu nk’abandi.

Mu buryo bw’amajwi ‘Igitekerezo’ yakozwe na Producer Knox beat muri studio ya Monster Record mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Fayzo.

Iyi ndirimbo ikaba iri mu zizasohoka kuri album nshya uyu muhanzi ari gutegura izaba iriho izindi nka ’Hari Ukuntu’ ’Agatimatima’ ’Abo bose’ iyitwa ’Uri Mwiza’ n’izindi zitarasohoka.

REBA HANO AMASHUSHO YA Y’IYI NDIRIMBO NSHYA ‘Igitekerezo’

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(4)